Ikibazo cy’inyamaswa zirya inka mu Burengerazuba cyavugutiwe umuti

Ikibazo cy’inyamaswa zirya inka   mu Burengerazuba  cyavugutiwe  umuti

Abaturage baturiye pariki ya Gishwati- Mukura bamaze iminsi bafite ikibazo cy’inyamaswa zibarira amatungo cyane cyane inyana z’imitavu. Mu nama yahuje abayobozi batandukanye ndetse n’abahagariye aborozi hafashwe umwanzuro wo gutega izi nyamaswa zigasubizwa aho zigomba kuba, ariko n’aborozi basabwa kugira uruhare mu kurinda amatungo yabo bakubaka ibiraro, ndetse n’abashumba bakarushaho kwita ku matungo. Iyi nama yabereye mu karere ka Rutsiro kuri uyu wa 11 Gashyantare 2022.

Umunyamabanga uhoraho w’intara y’Uburengerazuba madamu Uwambajemariya Florence yashimye gahunda zo kwita ku bukerarugendo nk’urwego rufite uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu. Asobanura ko umutekano w’amatungo ari ngombwa akaba ari byiza kuba inzego zose zirimo gukorera hamwe ngo ikibazo gikemuke. Yasabye abaturage kugira uruhare mu gushaka igisubizo bakita ku nzuri zabo kandi bakanubaka ibiraro mu buryo bukwiye butuma inyamaswa zitarya inyana kuko zajyaga zizica zizisanze mu rwuri zitari mu biraro, no gufata ubwishingizi bw’amatungo.

Abitabiriye iyi nama cyane cyane aborozi bahagarariye abandi  bagarutse ku bibazo bijyanye n’indishyi ku byangijwe  n’inyamaswa kugirango basobanukirwe ibisabwa kugira ngo bahabwe indishyi mu gihe imitungo yabo yangijwe n’inyamaswa.

Madamu Florence Nibakure ushinzwe ishami rishinzwe indishyi (compensation unit) muri SGF yasobanuye muri make inzira zinyurwamo n’ibisabwa kugira ngo ufite ibye byangijwe n’inyamaswa abashe guhabwa indishyi. Ku kibazo kijyanye n’abinubira kuba bishyurwa amafaranga make ku matungo yabo, yabasobanuriye ko ibiciro by’indishyi bisubirwamo nyuma ya buri myaka 2 hashingiwe ku makuru ashakishwa mu nzego zitandukanye, abizeza ko iki kibazo kizitabwaho mu kuvugurura ibiciro bishya.

Madamu Nibakure yanagaragaje ko SGF ijya igira imbogamizi z’abishyuza indishyi mu buriganya,asaba abayobozi mu nzego z’ibanze ubufatanye mu gukumira ibyaha nk’ibi no kongera ingufu mu kujya hashakishwa amakuru kuko aribo bafasha abaturage mu kuzuza dosiye zisaba indishyi mbere yo kuzizana kuri SGF.

Bwana Eugene Mutanga , umuyobozi ushinzwe kubungabunga ibidukikije( Conservation specialist) muri RDB yasobanuye ko bifashishije ibyuma bifata amashusho, ubushakashatsi bakoze basanze muri pariki ya Gishwati –Mukura harimo inyamaswa zitandukanye zirimo impyisi, imbwebwe n’imbwa z’agasozi bakaba bakeka ko izi nyamaswa arizo zica amatungo y’abaturage. Mu rwego rwo gukemura iki kibazo hariho gahunda yo kuzitega bakazisubiza aho zigomba kuba zitabangamira abaturage. RDB isaba ko hirindwa ibikorwa byo gutega izi byamaswa cyangwa ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko arengera ibidukikije.