Umuyobozi wungirije wa BNR yasuye SGF

Umuyobozi wungirije wa BNR yasuye SGF

Kuri uyu wa 15 Gashyantare, umuyobozi wungirije wa banki nkuru y’igihugu  ( deputy governor) madamu Soraya Hakuziyaremye  aherekejwe n’ itsinda rya bamwe mubo bakorana, basuye Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka( SGF) mu rwego rwo kumenya  imikorere ya SGF, bakirwa n’umuyobozi Mukuru wa SGF Dr Nzabonikuza Joseph.

Umuyobozi Mukuru wa SGF yasobanuye muri make imiterere ya SGF, abakozi, inama y’ubutegetsi ,imikorere ya SGF ndetse n’aho SGF ikura ubushobozi kugira ngo ibashe gutanga serivisi ku bagenerwabikorwa. Yashimiye ubuyobozi bwa BNR ku bw’uru ruzinduko, kuko ibiganiro bagiranye ari ingenzi mu gushyigikira imikoranire myiza isanzwe iranga ibi bigo.

Madamu  Soraya, yavuze ko nk’umuyobozi utangiye inshingano nshya muri BNR, uru ruzinduko rwateguwe mu rwego rwo gusobanukirwa imikorere  ya SGF nk’ikigo bakorana. Uyu muyobozi sobanuye ko baje muri SGF Nyuma Yo gusura banki n’ibindi bigo bitandukanye bikorana na BNR. Yishimiye kumenya serivisi zitangirwa muri iki kigo, yizeza ko BNR izakomeza gukorana neza na SGF neza.