SGF n’ibigo bakorera mu nyubako imwe bibutse Abazize jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa 13 Mata 2022, abakozi ba SGF( Special Guarantee Fund) bafatanyije n’abakozi ba komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu n’ab’inama y’igihugu y’abafite ubumuga bateguriye hamwe igikorwa cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.  Abitabiriye uyu muhango bagejejweho ibiganiro ku ruhare rw’ingengabitekerezo ya jenoside mu gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda,n’inshingano za buri wese mu kububumbatira.

Bwana Ndayisaba Emmanuel, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’abafite ubumuga, niwe watanze ikiganiro kijyanye no kwibuka ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe Abatutsi. Yasobanuye ko iyi jenoside yateguwe n’ubuyobozi bubi, bushishikariza Abahutu kwica Abatutsi kandi bari basanzwe babanye neza kivandimwe. Uyu muyobozi ashima Leta y’ubumwe ku ruhare rukomeye yagize mu kongera kubanisha Abanyarwanda, igihugu kikaba kimaze kwiyubaka.

Umuyobozi Mukuru wa SGF Dr NzabonikuzaJoseph, mu ijambo ryo  gusoza iki gikorwa yashimiye abitabiriye ibi biganiro,avuga ko hakwiye kongerwa imbaraga mu guhashya abakwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside babinyujije ku mbugankoranyambaga, kuko bimaze gufata intera ikabije. Uyu muyobozi yasabye ko buri wese yagira uruhare mu kunyomoza aba bakomeje gushyigikira ingengabitekerezo ya jenoside.