Ibibazo by'abaturiye Pariki bigiye kwitabwaho kurutaho

Ubushakashatsi bwakozwe ku bufatanye bwa IGCP(Interntionl Gorilla Concervation Programme ifatanyije n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere ( RDB), bwagaragaje ko abaturiye pariki y’ibirunga bafite ibyo bishimira ariko hakaba hari n’ibibabangamiye. Abafatanyabikorwa  bitabiriye  inama yabereye mu karere ka Musanze kuri uyu wa 27 Mata 2022 yatangarijwemo ubu bushakashatsi, biyemeje gukemura ibi bibazo, ariko hakanashyirwa ingufu mu gukomeza gushyigikira ibigenda neza.

Umuyobozi wa IGCP bwana  Wellard Makambo yashimiye abitabiriye iyi nama, Asobanura ko ibiganiro n’ibitekerezo biyivamo ari ingirakamaro cyane, kuko bizashingirwaho  mu gutegura igenamigambi. Ubu bushakashatsi bwakorewe  mu mirenge yegereye pariki y’ibirunga. Bimwe mu byiza abaturage bagaragaje bakesha pariki harimo kuba bahakura imiti gakondo, kweza neza ibyo bahinga, ikirere cyiza, kubona akazi, n’ibindi.

Bimwe mu byagaragajwe n’abaturage ko bibabangamiye harimo kwangirizwa ibyabo n’inyamaswa, isuri ituruka ku mazi ava muri pariki,isaranganya ry’umusaruro uva mu bukerarugendo ritagera kuri bose, n’ibindi.Eric nsengiyumva ni umuhinzi wo mu Karere ka Musanze yatanze icyifuzo ko mu gusuzuma ubwone SGF yajya iza hakiri kare kuko hari igihe buba butakigaragara bikabangamira abahinzi, hakanashyirwa ingufu mu buryo barushaho kumenya amakuru.

Madamu Florence Nibakure , umuyobozi w’ishami rishinzwe indishyi muri SGF yagaragaje ko ari iby’agaciro guha umwanya umwanya umuturage akagaragaza uko yumva ibintu, bityo akagira uruhare mu bimukorerwa. Asobanura ko ibi bifasha mu gukosora ibitanoze. Yijeje ko SGF izakomeza gushyira ingufu mu guha serivisi nziza abagenerwabikorwa bayo, ndetse no gukomeza gukorana neza n’abandi bafatanayabikorwa.

Imwe mu myanzuro yafashwe harimo ko mu kugena igabana ry inyungu ziva kuri pariki, hazagenerwa inkunga n’abaturage bakennye badasanzwe  bari mu makoperative,Mu gace hoteli n abandi bafatanyabikorwa bakoreramo  bakwiye kujya bagira icyo bagenera abaturage bahaturiye,abaturage baturiye pariki bazafashwa kuyisura  ku buntu, abafite ubumuga bazitabwaho by’umwihariko  muri iyi gahunda y inkunga.