Abaturiye pariki y’ibirunga barashima Leta yabashyiriyeho gahunda yo kwishyurwa indishyi ku byabo byangizwa n’inyamaswa

Kuva ku wa 31 Gicurasi kugeza ku ya 4 Kanama 2022, abakozi b’Ikigega Cyihariye Cy’Ingoboka SGF bari mu ntara y’Amajyaruguru, Uburengerazuba n’Uburasirazuba mu gikorwa cyo kwishyura indishyi ku baturage bangirijwe imitungo yabo n’inyamaswa zituruka muri pariki y’ibirunga. Nkikabahizi Philippe, ni umuhinzi mu murenge wa Gataraga. Asobanura ko bari  bamaze igihe kinini bahinga bakonerwa n’inyamaswa ntibagire indishyi bahabwa, ariko ubu hakaba harabayeho impinduka kuko Leta yabazirikanye ikabashyiriraho uburyo bwo kubaha indishyi ku mitungo yabo yangizwa n’inyamaswa.

Nyiramfikije Petronille, nawe ni umuhinzi w’ibirayi mu Murenge wa Gataraga akarere ka Musanze. Ashima SGF Kuba yamugeneye indishyi ku birayi bye byari byarangijwe n’imbogo. Asobanura iki indishyi ahawe izamufasha kugura indi mbuto akabasha gukomeza ubuhinzi bwe.

Madamu Florence Nibakure, ni umuyobozi w’ishami rishinzwe indishyi muri SGF. Asobanura ko igikorwa cyo gutanga indishyi kigenda neza, ariko akaba asaba ko hashyirwa ingufu mu gukumira ubwone. Iki gikorwa kikaba cyagirwamo uruhare n’abaturage n’izindi nzego zirebwa n’iki kibazo.

Madamu Nibakure asobanura ko amafaranga agera kuri miliyoni mirongo itatu (30,000,000)biteganyijwe ko ariyo azishyurwa abagera kuri maga atandatu(600), ubu bwone bukumiriwe yakabaye ashyirwa mu bindi bikorwa by’iterambere bizamura imibereho y’abaturage.