Abakomerekejwe n’inyamaswa n’abo zoneye bagiye kugobokwa

Ubuyobozi bw’Ikigega cyihariye cy’ingoboka (SGF/Special Guarantee Fund) burizeza Abanyarwanda bahuye n’ibibazo byo gukomeretswa n’inyamaswa ko ingoboka yabo iri mu nzira.
Ibi ni ibitangazwa n’umuyobozi w’iki kigega, Bernardin Ndashimye mu mwiherero w’umunsi umwe wahuje abayobozi n’abakozi b’iki kigo, wari ugamije kurebera hamwe uburyo ibibazo by’abaturage byakemurwa ndetse n’uburyo hakomeza kunozwa uburyo bwo gutanga serivisi nziza ku babagana.
Ndashimye atangaje ibi nyuma yaho abaturage bo mu (...)

Ubuyobozi bw’Ikigega cyihariye cy’ingoboka (SGF/Special Guarantee Fund) burizeza Abanyarwanda bahuye n’ibibazo byo gukomeretswa n’inyamaswa ko ingoboka yabo iri mu nzira.

Ibi ni ibitangazwa n’umuyobozi w’iki kigega, Bernardin Ndashimye mu mwiherero w’umunsi umwe wahuje abayobozi n’abakozi b’iki kigo, wari ugamije kurebera hamwe uburyo ibibazo by’abaturage byakemurwa ndetse n’uburyo hakomeza kunozwa uburyo bwo gutanga serivisi nziza ku babagana.

Ndashimye atangaje ibi nyuma yaho abaturage bo mu turere twa Nyagatare na Kayonza mu mirenge ya Ndego, Mwiri, Karangazi, Murundi, Karangazi n’ahandi bakomeje kwinubira gutinda kwishyurwa amafaranga ku batewe ubumuga n’inyamaswa zirimo izitoroka Parike y’Akagera zikonera abaturage.

Aganira na IGIHE, Ndashimye yavuze ko nyuma yo gusezeranya abaturage bo muri iyi mirenge bangirijwe n’inyamaswa abandi zikabakomeretsa baje guhagarika iki gikorwa kubera amakuru bagejejweho n’abaturage batuye muri iyi mirenge ko amakuru yatanzwe na bamwe mu baturage harimo ikinyoma.

Umuyobozi wa SGF, Ndashimye yavuze ko iki gikorwa bagiye kukigira icy’abaturage ndetse n’abayobozi b’ibanze kugira ngo ingurane y’amafaranga izahabwe abayikwiye.

Ahagana muri Werurwe 2013 nibwo SGF yatangiye igikorwa cyo kwishyura abaturage bahitanwa n’inyamaswa, abo zimugaza n’abo zonera.

Iki kibazo gihuriweho n’imirenge icyenda yo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.