ABAKOZI B'IKIGEGA CYIHARIYE CY’INGOBOKA BIZIHIJE UMUNSI MPUZAMAHANGA W'UMURIMO

Ubusanzwe kw'Isi hose Umunsi W'umurimo wizihizwa tariki 01 Gicurasi, uyu mwaka wa 2016 wizihijwe mu Rwanda muri rusange no mu Kigega Cyihariye cy’Ingoboka (Special Guarantee Fund) by’umwihariko.

Insanganyamatsiko y’umunsi w’abakozi  muri uyu mwaka wa 2016 yagiraga iti: '' Duteze Imbere Umurimo Utanga Umusaruro Dushyigikira ba Rwiyemezamirimo mu Rubyiruko''.

Muri uyu mwaka umunsi mukuru w’umurimo  mu Rwanda wahawe intego zihariye eshanu zikurikira:

1. Gushishikariza abanyarwanda gukora umurimo unoze kandi utanga umusaruro;

2. Gushishikariza abanyarwanda umuco wo kwigira no kwihesha agaciro binyuze mu kongera ubwiza n’umusaruro w'umurimo;

3. Gushishikariza abanyarwanda kwishyira hamwe mu rwego rwo kuzamura igishoro n’umusaruro;

4. Gushishikariza abanyarwanda kwiga ubumenyingiro mu rwego rwo kwihangira imirimo no kongera umusaruro w’umurimo;

5. Gushishikariza abanyarwanda kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana.

Uwo munsi abakozi b’Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka bawizihirije kuri Hotel Hill Top &Country Club, aho Umuyobozi Mukuru yatanze impanuro zitandukanye zigamije kunoza umurimo hatangwa serivisi nziza ku bagana Ikigega. Mu bindi byashimangiwe harimo gusaba abakozi kurushaho guhanga udushya bakoresheje ikoranabuhanga. Muri ibi birori ushinzwe abakozi yatanze ikiganiro kirambuye ku nsanganyamatsiko ijyanye no kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’umurimo mu Rwanda nk’uko cyateguwe ku rwego rw’igihugu.

Nk’uko bisanzwe, buri mwaka mu Kigega Cyihariye cy’Ingoboka no mu zindi nzego za leta hahembwa umukozi umwe wahize abandi bakozi bose.Umokozi w’uyu mwaka wahize abandi ni Madamu Bagirubwira Epiphanie, akaba yarahawe icyemezo cy’ishimwe giherekezwa n’igihembo cy’amafaranga. Muri ibi birori abakozi nabo bahawe rugari basobanura uko akazi gahagaze n’imbogamizi bahura nazo.