Traffic police irishimira ubufatanye bafitanye n’Ikigega cy’Ingoboka ku bwishingizi

Polisi y’igihugu, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Traffic Police irashimira Ikigega cy’Ingoboka ku bwishingizi bw’uburyozwe bw’impanuka z’ibinyabiziga bifite moteri bigendera k’ubutaka n’izikomoka ku nyamaswa “Special Guarantee Fund” ubufatanye bafitanye mu gukumira impanuka zo mu muhanda.

Mu kiganiro n’umuvugizi wa Polisiy’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano mu muhanda SP Ndushabandi Jean Marie Vianney; yadutangarije ko umutekano wo mu muhanda atari uwa polisi gusa ahubwo ari ubufatanye n’izindi nzego zitandukanye, inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta, abikorera ku giti cyabo, inzego z’abafite mu nshingano zabo z’ubwishingizi akaba ari nayo ntego y’ikigo cyihariye cy’ubwishingizi (Fond de guarantee) n’abaturage bakoresha inzira nyabagendwa muri rusange.

Ati: "Igikorwa ubu ni ugukangurira abantu batandukanye, ibyiciro bitandukanye kumenya amategeko y’umuhanda no kwirinda impanuka zo mu muhanda tukaba tubikora m’ubufatanye n’ibigo bitandukanye harimo ibigo bya Leta, nk’umujyi wa Kigali, RURA, n’ikigo gishinzwe amakoperative aho duhurira hamwe tugashaka ingamba zafasha abakora umwuga wo gutwara abagenzi kugirango bakore uwo mwuga mu buryo bunoze ni muri urwo rwego abatwara abagenzi bibumbira mu makompanyi atandukanye kugirango wa mwuga bawunoza. Hari n’abandi bakibumbira mu makoperative nk’aba motari kugirango buri umwe wese atange serivise inoze ayiha abagenzi."

"Aha tukaba dusaba abagenzi kurushaho kumva ko umutekano ari uwabo kurusha kumva ko umutekano ari uwa polisi tukaba dusaba ubufatanye aho dutanga umurongo utishyurwa bahamagara aho baba bagize ikibazo. Tukaba tubagira inama yo kubwira ababatwara ku kinyabiziga ko bagenda buhoro bakubahiriza amategeko y’umuhanda."

Yakomeje avuga ko yishimira ubufanye bafitanye n’ibitangazamakuru binyuranye bagakangurira abanyarwanda muri rusange cyangwa abakoresha inzira nyabagendwa kwirinda impanuka.

Ubuyobozi bukuru bwa Polisi bagira igihe bagahura n’ibyiciro bitandukanye by’abakora umwuga wo gutwara abantu bagahura n’abayobozi b’amakampani bakabereka uruhare rwabo mu gukumira impanuka bakabahuza na za Auto ecole aho bahugurira abiga gutwara ibinyabiziga n’ibigo bifite ubwishingizi mu nshingano zabo kugirango babagaragarize kugira uruhare mu kurwanya impanuka mu muhanda akaba ari muri urwo rwego bagiranye amasezerano hagati y’ibigega byihariye by’ingoboka ubufatanye hagati yabyo n’ishami rishinzwe umutekano mu muhanda mu gukumira impanuka.

Igikorwa bateye inkunga ishimishije cyabaye mu mpera z’ukwezi kwa cumi na kabiri umwaka ushize aho polisi yashyizemo imbaraga nyinshi cyane kugirango iburizemo impanuka mu buryo bushoboka ibyo bikaba byaragezweho polisi ikaba ishimira S.G.F ubufatanye bw’ikigega cy’ingoboka inkunga yabo ikaba yaratumye bashobora gushyira umubare mwinshi w’aba polisi mu ntara zose z’igihugu ku bw’umwihariko mu mujyi wa Kigali kuburyo mu minsi isoza umwaka nta mpanuka n’imwe yagaragaye ibyo bakaba barabifashijwe n’ikigega kihariye cy’ingoboka (S.G.F) akaba ariyo yari intego ya polisi bise” zero accident during fesivel period”.

Traffic Polisi uyu mwaka wa 2014 ifite ingamba yo gukumira impanuka mu muhanda

Umuvugizi wa Police SP Ndushabandi J.M.Vianney; yakomeje adutangariza ko umwaka wa 2012 n’umwaka w’2013 impanuka zagabanutse ku kigereranyo kingana na 37% iryo gabanuka bararikesha ishami rishinzwe umutekano mu muhanda ni uko icyari umutwe ushinzwe umutekano mu muhanda cyaravuguruwe gihinduka ishami kikaba gifite ibiro bigeze kuri birindwi birangiza inshingano zuzuzanya mu rwego rwo gukumira impanuka, icya kabiri ni ubufatanye bwagaragaye hagati y’inzego bwite za Leta n’ibigo bitandukanye aho umwuga wo gutwara abagenzi wanogejwe abantu bagakorera mu ma kampani n’amakoperative aho ibigo bibona uruhare rwabo mu rwego rwo gukumira impanuka kuko hari ingamba zafashwe aho ikigo cyangwa koperative izajya igaragaramo ko ariyo yakoze impanuka kenshi ariyo izajya ibihanirwa.

Hari ubufatanye n’abantu bakora ku giti cyabo, ibigo bitanga ubwishingizi ku binyabiziga kuko iyo umubare w’impanuka ugabanutse bituma nabo bakora bunguka ariko iyo umubare w’impanuka ukomeza kwiyongera nabo bakorera mu gihombo, niyo mpamvu mu mwaka w’ 2012 impanuka zahitanye ubuzima bw’abantu zari 943, mu mwaka w’2013 zari 520 mu 2014 bakaba bafite ingamba ko mu mwaka w’2014 impanuka zizagabanuka ku kigereranyo cya 45%.

Ikigega cyihariye cy’ingoboka ku bwishingizi bw’uburyozwe bw’impanuka z’ibinyabiziga bifite moteri bigendera ku butaka n’izikomoka ku nyamaswa cyafunguye imiryango yacyo mu mwaka w’2002 aho cyatangiye kitwa Fonds de Guarantee Automobile kikaza guhindurirwa izina mu mwaka w’2011 hakurikijwe iteka no 52/2011 ryo kuwa 14/12/2011 aho cyaje kwitwa Fonds Special de Guarantee aribyo S.G.F mu magambo ahinnye.Ikigega cy’ingoboka kikaba giherereye mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, mu murenge wa Kacyiru.