ABAKOZI B'IKIGEGA CYIHARIYE CY'INGOBOKA BASUYE URWIBUTSO RWA JENOSIDE YAKOREWE ABATUSI MU MWAKA W’1994 I NYARUBUYE

Ku itariki ya 21/05/2016 abakozi b'Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka basuye urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rwa Nyarubuye. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka ubwo twibuka ku nshuro ya 22 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda iragira iti '' Kwibuka Genocide yakorewe abatutsi turwanya Ingenga bitekerezo ya Jenoside''

Urwibutso rwasuwe rwa jenoside rwa Nyarubuye ruherereye mu Ntara y'Iburasirazuba, Akarere ka Kirehe, umurenge wa Nyarubuye. Muri iyi gahunda abakozi b’Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka baboneyeho umwanya wo gusobanurirwa uburyo abatutsi bari batuye muri Nyarubuye n’abari bahungiye kuri Paruwasi ya Nyarubuye bishwe muri 1994 basabwa ko byababera isomo ntibizongere kubaho ukundi. Banaboneyeho no gutanga inkunga ingana n’ibihumbi mirongo itanu (Frw 50.000) yo kubungabunga urwibutso ndetse banaremera abacitse ku icumu babashyikiriza sheki y’ibihumbi magana atandatu (Frw 600.000) by’ amafaranga y’u Rwanda bihwanye n’ihene makumyabiri zizashyikirizwa abacitse ku icumu batishoboye. Iyi sheki ikaba yarashikirijwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarubuye mu izina ry’Ubuyobozi bw’Akarere butabashije kuboneka.

Mu ijambo ry’Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka yagejeje ku bari aho yasabye abaremewe koroza n’abandi baturage bagenzi babo barokotse jenoside yakorewe abatutsi ndetse anaboneraho gusobanurira abari aho imikorere y'Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka mu Rwanda.