Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka (SGF) gikomeje kwishyura abaturage bonerwa n’inyamanswa

Kuva ku wa 7/11/ 2016 kugeza ku wa 11/11/2016, abakozi b’Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka (Special Guarantee Fund) basuye abaturage bo mu karere ka Musanze na Nyabihu, mu rwego rwo kubaha indishyi ku byabo byangijwe n’inyamaswa zituruka muri pariki y'Ibirunga zikabangiriza imyaka n'indi mitungo. Abakozi ba SGF baganirije kandi abaturage b'aho basuye ku mikorere y’Ikigega ndetse baha ibisobanuro abatarabashije kwishyurwa bitewe n’impamvu zitandukanye. kuri iyi nshuro, abaturage76, bishyuwe  bose hamwe amafaranga y’u Rwanda 6.312.999.

Madamu Florence Nibakure ukuriye ishami rishinzwe indishyi ku byangijwe n’inyamanswa ndetse n’impanuka z’ibinyabiziga bifite moteri bigendera ku butaka bw’ u Rwanda, yasobanuriye abaturage ibikurikizwa kugira ngo idosiye isaba indishyi ibe yuzuye.

Umuyobozi mukuru w’Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka Dr. NZABONIKUZA Joseph, asobanura  ko hakurikijwe ibigenderwaho mu kwishyura ibyangijwe n’inyamanswa, uwangirijwe nazo asabwa kubimenyesha ubuyobozi bw'umurenge ariko akanasaba ko abo bayobozi bamukorera raporo igaragaza ibyangijwe n'ingano yabyo, kuko iyo raporo ariyo SGF iheraho ikora ubugenzuzi bwayo. Iyo igenagaciro rero ritakozwe ntaho Ikigega cyahera kigena indishyi. Uyu muyobozi akomeza agira inama abaturage ko  igihe bononewe n'inyamaswa, bibujijwe guhita basarura ibyasigaye cyangwa bahahinga kugira ngo badasibanganya ibimenyetso bizashingirwaho mu kugena indishyi, batari babimenyesha abayobozi b'inzego z'ibanze. Igihe kandi beretse abayobozi babo ibyangijwe, bajye bibuka kubasaba guhita babakorera raporo y'ibyangijwe. Akaba asaba abaturage gukurikiza aya mabwiriza kugira ngo imikoranire n'Ikigega igende neza.

Abaturage bishimiye ko Ikigega cyibasura kenshi  iwabo aho batuye ndetse banishimira ibisobanuro bahabwa kuko mu bihe byashize batari bazi neza inzira binyuramo kugirango babone indishyi.