IKIBAZO CY'IMBOGO ZITURUKA MU ISHYAMBA RYA GABIRO ZIKANGIZA IMYAKA Y'ABATURAGE CYAHAGURUKIJE INZEGO BIREBA

Abaturage bo mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Karangazi, bamaze iminsi bonerwa n'imbogo ziba inyuma ya Pariki y'Akagera, by'umwihariko mu ishyamba rya gisirikare rya Gabiro (Gabiro Military Zone). Nyuma y'uko bigaragaye ko iki kibazo cyo ngwangirizwa imyaka n'imbogo muri iyi minsi gihangayikishije bikomeye imiryango myinshi y'abahinzi batiwe aho bahinga n'ikigo cya gisirikare cya Gabiro, dore ko bahafite ibikorwa bishimishije by'ubuhinzi bw'ibigori n'ibishyimbo ku buso burenga hegitari 2000, inzego zibishinzwe zahagurukiye  kugishakira igisubizo. Ni muri urwo rwego ikigo cy'igihugu cy'iterambere (RDB), Akagera Management Company (AMC) icunga pariki y'Akagera , ikigo cya gisisrikare cya Gabiro, ubuyobozi bw'akarere ka Nyagatare n'Ikigega Cyihariye cy'Ingoboka (SGF) bashyize hamwe imbaraga zabo kugirango izo mbogo zitari nke zihindirwe muri Pariki y'Akagera ubusanzwe  izitiwe, kandi n'abonewe bahabwe indishyi dore ko Leta yashyizeho uburyo bwo gushumbusha abangirizwa ibyabo n'inyamaswa ziba ahantu hakomye.

Abahinzi bishimiye uburyo inzego zose bireba zahagurukijwe n'ikibazo cy'umutekano w'imyaka yabo, kandi nabo biyemeje gukomeza gushyiraho akabo bakora amarondo kugirango bakumire imbogo nke zasigaye ntizize gukomeza kwangiza imyaka yabo.

Mpayimana Janvier, atuye mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Karangazi, akagari ka Nyamirama, akaba ari umwe mu baturage bagera kuri 40 bavuga ko bonewe n'imbogo,asobanura ko we na bagenzi be bahuye n'ikibazo cyo konerwa bari mu kababaro kuko hari ababacaga intege bababwira ko bizabasaba abavoka bo kubaburanira kugira ngo ikibazo cyabo cyo kwaka indishyi mu kigaga gitanga indishyi gikemuke. Akomeza asobanura ko ibi bikwirakwizwa n'ababashakabo indonke biyita ba avoka ntaho bihuriye n'ukuri, n'ikimenyimenyi ni uko ubuyobozi bw'ikigega bwiyiziye kubareba, bikaba byabashimishije cyane ndetse bikanabaha icyizere cy'uko bagiye kwishyurwa.

Mpayimana avuga ko kuba yonewe bitamubuza gukomeza guhinga muri iyi sambu yatiwe n'ikigo cya gisirikare cya Gabiro , kuko ibyabaye abigereranya n'impanuka cyangwa ibiza, bikaba bitamuca intege ngo areke gukomeze ubuhinzi bwe.

Emmanuel Dufitumukiza, ni umukozi w' Akagera Management Company ishinzwe kubungabunga pariki y'Akagera mu bice bya Nyagatare na Gatsibo. Asobanura ko  izi mbogo zoneye abaturage zasigaye inyuma y'uruzitiro mu mwaka wa 2011, igihe iyi pariki yazitirwaga. Asobanura ko bafite gahunda yo gushaka no gusubiza muri pariki  inyamanswa zose zasigaye hanze y'uruzitiro.

Umuyobozi mukuru w'ikigega cyihariye cy'indishyi Dr Nzabonikuza Joseph yasobanuriye abaturage bangirijwe imyaka ko dosiye zabo zirimo gutegurwa kugira ngo huzuzwe ibisabwa, ubundi abangirijwe imyaka bakazahabwa indishyi mu gihe cya vuba.

Uyu muyobozi yihanangirije abaturage kwirinda uburiganya no gusaba indishyi mu gihe bidakwiye kuko uwasabye indishyi mu buriganya agamije ibya mirenge aba yitesheje amahirwe yo kubona izo ndishyi. Ibi bitaganywa n'itegeko rishyiraho ikigega gitanga indishyi risobanura ko umuntu wese usaba indishyi ariko agatanga amakuru atariyo agamije indonke adakwiye, ahita atakaza uburenganzira kuri izo ndishyi kubera ubwo buriganya aba yakoze.