Ibiciro ku byangizwa n’inyamaswa bigiye kuvugururwa

Ibiciro bibarirwaho mu gutaga indishyi ku bihingwa byangizwa n’inyamaswa zo muri pariki, bigiye kuvugururwa, hagamijwe kujyanisha n’ibiciro ku masoko. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 14/12/2016, Ikigega Cyihariye Cy’Ingoboka (SGF)cyagiranye inama n’abashinzwe ubuhinzi mu mirenge yegereye pariki z’igihugu bungurana ibitekerezo ku kugena ibiciro bizashingirwaho  mu kwishyura abaturiye za pariki bangirizwa imyaka n’inyamaswa ziva muri pariki. Uyu mushinga ugamije kugena ibiciro bishya biteganyijwe ko uzatangira gushyirwa mu bikorwa kuva muri Mutarama 2016, nyuma yo kwemezwa n’inama y’ubuyobozi ya SGF.

Umuyobazi Mukuru w’Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka Dr NZABONIKUZA Joseph, yasobanuye ko  mu kugena ibi biciro hazagenderwa ku kureba aho abasaba indishyi batuye, kuko ibiciro birutana hashingiwe ku kiguzi cy’imyaka ku masoko yo muri ako gace. Mu kuvugurura ibi biciro,hifashishijwe amakuru atangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, hanagishwa inama inzego zitandukanye zirimo izishinzwe ibijyanye n’ubuhinzi, n’ubucuruzi. Abashinzwe ubuhinzi mu mirenge yegereye pariki bitabiriye iyi nama, bahagariye abaturage bonerwa kuko bari muri komite yemeza agaciro k’ibyonwe.nk’uko Umuyobozi Mukuru wa SGF abisobanura.

Abashinzwe ubuhinzi mu mirenge basobanura ko inyamaswa zonera abaturage rimwe na rimwe bituruka ku kuba muri pariki ibyo inyamaswa ziharya bizibana bike bigatuma zitoroka zikaza kona ibyo abaturage bahinze. Kuba amafaranga bishyurwa ku myaka yabo agiye kuvugururwa, ngo ni inkuru nziza ku bahinzi.