Ikigega cyihariye cy’Ingoboka (SGF) ku itariki ya7 Mutarama 2017 cyashimiye abafatanyabikorwa bakorana nacyo, bakoranye ubwitange kurusha abandi. Iki gikorwa cyakozwe ubwo abakozi ba SGF n’abagize inama y’ubuyobozi( Board of directors) bifurizanyaga umwaka mushya wa 2017.Umuyobozi Mukuru wa SGF Dr NZABONIKUZA Joseph yavuzeko muri rusange bashimira abafatanyabikorwa bose bagira uruhare kugira ngo inshingano za SGF zigerweho uko bikwiye, yongeraho ko abashimiwe bagaragaje ubwitange kurusha abandi mu gufasha abaturage kuzuza ibyangombwa bisaba indishyi muri SGF.
Mu izina ry’abashimiwe, umuyobozi w’umurenge wa Kinigi mu karere ka Musanze bwana Nsengimana Aimable yashimiye SGF kuba yarazirikanye umusanzu wabo mu gukemura ibibazo by’abaturage.Uyu muyobozi yongeyeho ko ashima imikoranire ya SGF kuko abakozi b’iki kigega bagaragaza gukorana ubwitange mu kazi kabo.
Abafatanyabikorwa bahembwe ni imirenge ya Rwimbogo muri Nyagatare,Rangiro mu karere ka Nyamasheke na Kinigi mu karere ka Musanze. Hashimiwe kandi Polisi y’igihugu na Akagera Management Company ( Sosiyeti ikora imirimo ijyanye no gucunga pariki)