Abaturiye pariki y’Ibirunga bararushaho gusobanukirwa n' imikorere y'Ikigega Kihariye cy'Ingoboka (SGF)

Ku itariki ya 10 Werurwe 2017, abakozi b'Ikigega Cyihariye cy'Ingoboka bari mu gikorwa cyo kugenzura ibyangijwe n'inyamswa kugirango babarire abasabye indishyi bazishyurwe.

Bamwe muri abo baturage bavuga ko bajyaga bonerwa n’inyamaswa ziva mu birunga ntibasobanukirwe n'inzira banyuramo kugirango bishyuze imitungo yabo muri SGF (Ikigega Cyihariye Cy’Ingoboka), kuko ngo batari basobanukiwe n'imikoranire y’iki kigega n'inzego z'ibanze. Nyuma yo gusurwa kenshi n’abakozi ba SGF mu rwego rwo gukomeza kubasobanurira imikorere yacyo no kumenya niba hari ibibazo byihariye abagenerwabikorwa bacyo bafite, ubu abenshi mu baturiye iriya pariki bamaze kumenya imikorere y’ikigega kandi bararushaho kwishimira service bahabwa.

Ntawumenyumunsi Mariya, atuye mu mudugudu wa Gasiza, akagari ka Karangara, umurenge wa Rugarama  mu karere ka Burera. Uyu mubyeyi avuga ko yonerwa kenshi n’imbogo, Ati “ndi umukecuru  sinamenya inzira ijya i Kigali, sinari nsobanukiwe n'uko nabigenza ngo nishyurwe, ariko ubwo abakozi b'Ikigega basigaye biyizira bakadusobanurira, ubu noneho nta mpungenge ngifite zo gusaba indishyi; ubu nasobanukiwe ko ngomba kujya negera abayobozi bacu bakabimfashamo".

Hamenyimana Felicien, ni umwe mu bahinzi bavuga ko bonerwa n’inyamaswa, akaba ari n’umuyobozi w’umudugudu wa Muhabura mu kagari ka Karangara, umurenge wa Ngarama mu karere ka Burera. Asobanura ko hari igihe amadosiye asaba indishyi yatindaga ku rwego rw’umurenge kubera kubura uburyo bwo kuyageza  i Kigali, ariko ubu basigaye bayaha umukozi w'umurenge akayajyana, cyangwa bakayashyikiriza abakozi b'Ikigega bakunze kuza kugenzura ibyangijwe.

Aba baturage bo mu karere ka Burera kimwe na bagenzi babo bo mu karere ka Musanze, basobanuriwe ko ubusanzwe ubuyobozi bw'umurenge aribwo bubafasha gukusanya amadosiye y’abonewe bose bakayaha umwe muri bo waba usobanukiwe cyangwa umukozi w'umurenge akayajyana i Kigali. Ubundi buryo bakoresha ni uguhamagara ku Kigega kuri telefoni itishyurwa 1045 ndetse n’izindi nimero z’abashinzwe gukurikirana amadosiye yabo, bakabamenyesha ko hari amadosiye yarangiye gutegurwa, Ikigega kikohereza umukozi wo gufata ayo madosiye batiriwe bavunika bajya i Kigali. Aba bahinzi kandi basobanuriwe ko banashyiriweho uburyo bushya bwo kohereza amadosiye yishyuza hakoreshejwe ikoranabuhanga (online declaration) nabwo babifashijwemo n'ubuyobozi bw'umurenge, bityo bakaba badakwiye kumva ko bagomba  kujya i Kigali.

Ibyo korohereza abaturage byagarutsweho na Ugirimpuhwe Triphonie, umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Gahunga. Asobanura ko nk’ubuyobozi bagira uruhare mu gutegura amadosiye y’abaturage bangirizwa n’inyamaswa, bakaba bafite ingamba zo kurushaho kuborohereza. Bimwe mu byo bateganya gufasha abaturage harimo kujya bakusanya amadosiye y’abasaba indishyi, bakayabatwarira i Kigali ku Kigega cyihariye cy’ingoboka.

N'ubwo muri rusange abaturage benshi bamaze gusobanukirwa n'ingamba zabashyiriweho hagamijwe kunoza imikorere no kubaha serivisi zinoze kandi bakaba bashima cyane Leta yabo yabashyiriyeho ikigega cyo kubagoboka, abahinzi bonerwa bagaragaje uko babona ikibazo cyo konerwa cyakemurwa mu buryo burambye:

Haramurimana Ezechiel, atuye mu murenge wa Nyange mu karere  ka Musanze ahamya ko ko umuti urambye ku bibazo byo konerwa bahura nabyo ari uko hazitirwa pariki inyamaswa zibonera zikabura aho zinyura. Yemeza ko ubwishyu bahabwa ku byabo byangizwa n’inyamaswa budahuye n’ibyo baba bahombye.

Aba baturage bemeza ko biteguye gutanga umusanzu uwo ariwo wose bazasabwa kugirango pariki izitirishwe uruzitiro rukomeye, inyamaswa ntizizakomeze kubonera.