AMARUSHANWA YA BEACH VOLLEY ATERWA INKUNGA NA SGF YASOJWE KURI UYU WA 16/9/2018

Amarushanwa ngarukamwaka y’umukino w’amaboko ukinirwa ku mucanga( beach volley) uterwa inkunka n’Ikigega Cyihariye Cy’Ingoboka( SGF) wasojwe kuri iki cyumweru ku itariki 16 Nzeri 2018. Aya marushanwa yabereye ku nkengero z’i kiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu. Abitabiriye aya marushanwa bishimira urwego uyu mukino ugezeho banashimira cyane SGF ku buryo ishyigikira iyi mikino.

Kavalo Patrick, ni umwe mu bakinnyi bitabiriye aya marushanwa. Avuga ko urwego  beach volley igezeho rushimishije ndetse n’imbere ari heza kuko mu bakinnyi hagaragaramo abakiri bato. Asobanura ko mu rwego rwo kugira ngo harusheho kuboneka abandi bashya bafite impano, abategura aya marushanwa baaaayongera aho kuba rimwe gusa mu mwaka. Ashimira abaterankunga basanzwe bashyigikira aya marushanwa kuko  bafite uruhare runini ku kuba igihugu gihagaze neza  muri uyu mukino.

Bwana Karekezi Leandre, ni umuyobozi wa Feration  ya Volley ball mu Rwanda. Yemeza ko uyu mukino uri ku rwego rwiza kuko kugeza ku rwego rwa Africa u Rwanda nirwo rufite igikombe, mu makipe y’abana batarengeje imyaka 20 naho u Rwanda ruri mu myanya ya mbere.

Madame Nibakure Florence ni umuyobozi w’ishami rishinzwe indishyi( compensation unit) muri SGF. Mu izina ry ‘ubuyobozi bw’iki kigo  yavuze  ko SGF ishima uburyo umukino wa volley ball umaze gutera imbere mu Rwanda, bikaba ari ibintu byiza ko abakinnyi b’u Rwanda bitwara neza no mu rwego mpuzamahanga. Yasobanuye ko SGF izakomeza gushyigikira  aya marushanwa  hagamijwe guteza uyu mukino imbere ndetse no kwegera Abagenerwabikorwa ba SGF mu rwego rwo gukomeza  kubagariza ibyizaa Leta y’u Rwanda ibagezaho ndetse n’uburenganzira bwabo binyuze mu Kigega Cyihariye Cy’Ingoboka( SGF), ndetse no kungurana ibitekerezo ku buryo barushaho kugezwaho serivisi zinoze.

Abajijwe niba amarushanwa yo ku rwego rw’isi muri beach volley azaba mu mwaka utaha wa 2019 SGF izayatera inkunga, yavuze ko gutera inkunga amarushanwa ya volley ball biyifasha mu kumenyekanisha ibikorwa byayo ku mubare munini w’Abanyarwanda, bigatuma impano Abanyarwaanda bafite zigaragara mu Rwanda no mu ruhando mpuzamahanga.

Iyi mikino yasojwe hahembwa amakipe yabaye aya mbere mu byiciro byose.

Aya marushanwa yamaze iminsi ibiri, yatangiye ku itariki 15 asozwa  ku itariki 16 Nzeri  2018.Yitabiriwe n’abakinnyi mu byiciro bitandukanye: Abakanyujijeho,abana batarengeje imyaka 18, n’abakuru basanzwe bakina muri shampiyona( championnat) y’icyiciro cya mbere. Ibyiciro byose byari birimo Abagabo n’Abagore.