Ese umutungo w'ikigega cyihariye cy'ingoboka uturuka he, ukoreshwa ute?

ESE UMUTUNGO W’IKIGEGA CYIHARIYE CY’INGOBOKA UTURUKA HE, UKORESHWA UTE ?
Umuyobozi w’ishami ry’imari n’imiyoborere mu kigega cy’ingoboka ku bwishingizi bw’uburyozwe bw’impanuka zatewe n’ibinyabiziga bifite moteri bigendera ku butaka bitazwi n’ibidafite ubwishingizi ndetse n’ibyangijwe n’inyamaswa (S.G.F) arasaba abantu kurwanya forode kugirango indishyi ibone uyikwiye.

Nyuma y’aho impanuka zikomeje kwigaragaza buri munsi ndetse n’abahohoterwa n’inyamaswa bakaba badasiba kuboneka ku kicaro cy’Ikigega cyihariye cy’ingoboka ku bwishingizi bw’uburyozwe bw’impanuka (S.G.F), twegereye Mutabazi Jean de Dieu, umukozi ushinzwe imari n’umutungo tumubaza aho bakura indishyi baha abaturage nyuma yo kugira impanuka zitandukanye.

Mutabazi Jean de Dieu yadutangarije ko nta muterankunga ikigega gifite ahubwo aho ikigega gikura amafaranga ari aho itegeko riteganya ; aha mbere akaba ari amafaranga angana n’icumi ku ijana (10%) y’ubwishingizi butegetswe atangwa n’abafata ubwishingizi, abishingizi babo bakayageza mu kigega, aha kabiri itegeko riteganya ko ikigo gishinzwe ubukerarugendo (RDB) gitanga gatanu ku ijana (5%) y’umusaruro mbumbe uva ku bukerarugendo, naho aha gatatu ni ugushyira amafaranga kuri konti zibyara inyungu.


Umuyobozi w imari n’umutungo mu kigega gitanga indishyi yakomeje atubwira ko iyo umuntu ateje impanuka ikinyabiziga cye kidafite ubwishingizi nyuma akaza kumenyekana asubiza amafaranga ikigega cyakoresheje kishyura impanuka aba yarateje.


Twifuje kumenya uko baba bakoresha umutungo w’ikigega

Yatangiye atubwira ko nk’uko Leta y’u Rwanda yashyizeho amategeko ahamye kandi yumvikana yerekeranye n’imikoreshereze y’umutungo wa Leta, n’ikigega kigendera kuri ayo mahame kugirango umutungo urusheho gukoreshwa neza ibyo wagenewe kandi bakaba bashyiramo imbaraga kugirango abariganya batahurwe hishyurwe ugomba kwishyurwa ariko ibyo bikaba bitaboroheye kuko hari abo babonye bagiye bazana forode babeshya bakaba barabashyikirije ubushinjacyaha nabwo bukabashyikiriza inkiko.


Akomeza avuga ko ibyo biba bisaba ko dosiye yigwa neza ,akaba ashishikariza abantu kurwanya forode kuko ari icyaha gikomeye iyo ufashwe utakaza uburenganzira ku ndishyi warangiza ugakurikiranwa no mu mategeko. Bakaba bakorana n’inzego z’ibanze mu rwego rwo kwirinda gusesagura umutungo w’ikigega kuko abaturage aribo baba bafite amakuru yuzuye yizewe aho impanuka iba yabereye.

Mutabazi Jean de Dieu aragira inama abagana ikigega kuzana dosiye yuzuye kugirango bishyurwe vuba kuko iyo akanama gashinzwe indishyi kamaze kwemeza ko iyo dosiye yuzuye yakwishyurwa, ubuyobozi bukuru bukabyemera dosiye ijyanwa mu kanama gashinzwe kumvikana kakamurikira uwahohotewe cyangwa abamuhagarariye nako kamara kuyemera no gushyiraho umukono amafaranga ahita ashyirwa ku makonti y’abo agenewe.

Twifuje kumenya niba umutungo w’ikigega uhagije ukurikije abantu babagana basaba indishyi.

Yadutangarije ko umutungo w’ikigega uhagije,kubera ko uko ubushobozi bugenda bwiyongera ari nako icyo bagenera abaturage kigenda kiyongera akaba yaraduhaye urugero ko mu mwaka wa 2006 kugeza mu mwaka wa 2009 amafaranga bageneraga abantu bakora impanuka ku ndishyi akaba yari amafaranga Magana atanu ku munsi ubu bakaba barasabye inama y’ubutegetsi kongera bakaba bageze ku mafaranga igihumbi.

Aha tukaba twaramubajije umubare munini hagati y’abahohoterwa n’inyamaswa ndetse n’abagira impanuka ku binyabiziga abagana ikigega cyane.

Akurikije imbararaga bashyize mu mikoranire hamwe na polisi ishinzwe umutekano mu muhanda impanuka zo mu muhanda zagabanutse itegeko rigena kwishyura aba hohotewe n’inyamaswa ryatowe mu igazeti ya Leta mu kwezi kwa mbere mu mwaka w’2012 , impanuka z’inyamaswa akaba aribo benshi kuko mu kwezi kwa gatatu muri 2012 aribwo habaye ihererekanya bubasha hagati ya RDB n’ikigega kuko ariyo yari ifite mu nshingano zayo mu kwishyura abantu bahohotewe n’inyamaswa,ikigega kikaba cyarahise cyakira dosiye zingana nk’igihumbi kirenga ,itegeko rikaba rivuga ko umuntu ufite umutungo wononwe n’inyamaswa aba afite amezi abiri yo kubimenyesha mu kigega cy’ingoboka, uwakomeretse cyangwa uwishwe n’inyamaswa akaba afite imyaka ibiri ngo amenyeshe impanuka ye mu kigega, akaba atwizeza ko afite ikizere ko n’izo mpanuka z’inyamaswa nazo zizagabanuka bitewe n’uko parike y’akagera yazitiwe.

Tukaba twaramubajije igabanuka ry’impanuka agendeye ku ijanisha,atubwira ko yagendara ku mafaranga uko bagiye bishyura mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka wa 2010 bishyuye miliyoni ijana na cumi n’imwe,mu mwaka wa 2011mu kwezi kwa gatandatu bishyura miliyoni ijana na mirongo ine na zirindwi ,mu mwaka w’2012 bishyura miliyoni ijana na cumi n’enye, ayo yose akaba yarishyuwe mu mpanuka zo mu muhanda gusa. Uko amafaranga yagiye agabanuka ni nako impanuka nazo zagabanuka nk’uko bigaragara ku mafaranga yagiye yishyurwa,aho mu mwaka wa 2013 bishyuye amafaranga miliyoni ijana mirongo itatu n’eshanu kuko hari hamaze kuzamuka amafaranga yishyurwa ,akaba atangaza ko kugabanuka kw’impanuka hari byinshi byafasha bitewe n’uko yakoreshwa ibindi bikorwa nk’aho bazafatanya na polisi ishinzwe umutekano mu muhanda gushyira ho ibyapa byo ku muhanda ndetse na dodani nk’ahantu hakunze kubera impanuka aho yatanze urugero rw’ i Musambira, i Gakenke ndetse n’ahandi henshi hakunze kubera impanuka ibyo bakaba babifatanya na minisiteri y’ibikorwa remezo.

Ikigega cyihariye cy’ingoboka cyatangiye mu mwaka w’1975 ubwo amategeko arebana n’iby’ubwishingizi yatangizwaga kikaba cyaratangiye kitwa Fond de Guarantie Automobile kikaza guhindurirwa izina nyuma yuko gifashe inshingano zo kuzajya gitanga n’indishyi ku bahohotewe n’inyamaswa kikitwa Special Gurantee Fund (S.G.F) kikaba gifite inshingano zo kwishyura indishyi ku byangijwe n’ibinyabiziga bifite moteri mu gihe bidafite ubwishingizi cyangwa se mu gihe kitamenyekanye cyangwa se mu gihe kibwe maze kikaba cyateza impanuka,ikigega kikaba gifite inshingano zo gutanga indishyi ku bantu bahohotewe n’inyamaswa haba ku myaka yabo cyangwa se ku buzima bwabo,kikagira n’inshingano yo kugoboka abantu bakoze impanuka mu gihe hagitegerejwe kumenyekana uzatanga indishyi.

KAGOYIRE .K.Chantal