SGF IGIYE GUHINDURA IBICIRO BY'INDISHYI KUBYANGIRIZWA N'INYAMASWA

Kuva muri Mata 2019, abangirizwa n’inyamaswa ziva muri pariki,mu biyaga n’ahandi hantu hakomye baratangira guhabwa indishyi ku mitungo yabo yangizwa n’inyamaswa hashingiwe ku biciro bishya. Ibi byatangajwe kuri uyu wa 22 werurwe 2019  mu nama yahuje Ikigega Cyihariye Cy’Ingoboka(SGF) abakozi bashinzwe ubuhinzi n ‘abashinzwe ubworozi mu mirenge yegereye pariki  z‘u Rwanda n’ibiyaga bivamo inyamaswa zonera abaturage cg zikabakomeretsa n’abandi bafatanyabikorwa .

Umuyoboi Mukuru wa SGF Dr Nzabonikuza Joseph atangaza ko buri myaka ibiri SGF ihuza abafatanyabikorwa bayo, bagashyiraho ibiciro bishya by’indishyi ku byonwa n’inyamaswa. Mu kugena ibi biciro, hashingirwa ku makuru bakura mu kigo cy’igihugu cy’ibaruramibare, minisiteri y’ubuhinzi n’ubworoi, minisiteri y’ubucuruzi, n’izindi nzego kugira ngo hagenwe ibiciro bikwiranye n’uko ibintu bigura ku masoko.

Uyu muyobozi asobanura ko mu mezi 7 ashize, bishyuye miriyoni zisaga 191 ku byangijwe n’inyamaswa. Asaba inzego z’ibanze zigira uruhare mu kwemeza ubwone kurushaho kubikorana ubushishoi kuko hari abo usanga bashyiramo uburiganya mu Gusaba insdishyi batonewe, cyangwa mu kugaragaza ingano y’ibyonwe bidahuye n’ukuri. Kuri iki kibazo, ashimangira ko n’abonerwa bagakwiye gushyiraho ingamba z’uburyo bashyira uburinzi ku mirima, bagakumira inyamaswa zibangiriza, kuko bigenda bigaragara ko hari abahinga bagaterera iyo bagamije kuzahabwa indishyi rimwe na rimwe iba ari nyinshi ugereranyije n’umusaruro baba bateganya kuzakura mu byo bahinze.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Rurenge avuga ko muri rusange ibikorwa byo kwishyura abonerwa bigenda neza gusa hakaba hari abaturage bagira imbogamizi mu bijyanye no gufunguza ama konti muri banki (kuko ariho hanyuzwa indishyi zabo), bitewe n’uko baba batabimenyereye. Asaba ko n’igihe indishyi zibonekera kigijwe imbere byarushaho kuba byiza.

Bizimana Ildephonse, ashinzwe ubuhinzi mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera. Uyu murenge washimiwe kuba ugaragaza umuhate mu gukumira ubwone ugereranyije n’indi mirenge yegereye pariki. BizimanaAsobanura ko mu murenge wabo hagaragara ubwone buke , kuko abaturage bafite koperative zigera kuri 7 zikora ibikorwa byo gukumira inyamaswa zangiriza abaturage.

Bimwe mubyo bakora mu rwego rwo gukumira izi nyamaswa, ni ugusana urukuta rw’amabuye rukikije pariki.

Abagize iyi koperative bahabwa agahimbazamusyi n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, bikabafasha gukora imishinga iciriritse ibateza imbere nk’ubworoi bw’amatungo magufi. Abitabiriye iyi nama basabwe gufatira urugero ku baturage ba Gahunga nabo bagatangiza ubukangurambaga bwo kugeragea gukumira hagamije kugabanya indishyi zigenda ku byangizwa n’inyamaswa.

Nyuma y’iyi nama, umushinga w’ibiciro bishya uzagezwa  ku bagize inama y’ubutegetsi   ya SGF mu cyumweru gitaha,  iyikorere ubugororangingo. Nyuma yo kuyemeza biteganyijwe ko ibiciro bishya ku  myaka n’amatungo byangizwa n’inyamaswa bizatangira gushyirwa mu bikorwa kuva ku itariki ya mbere Mata 2019.