KWIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMURIMO

Kuri uyu wa 1 Gicurasi 2019, kimwe n’ibindi bigo bitandukanye mu Rwanda, abakozi b’Ikigega Cyihariye Cy’Ingoboka (SGF) bizihije umunsi w’umurimo , hanashimirwa umukozi witwaye neza kurusha abandi. Umuyobozi Mukuru wa SGF Dr NZABONIKUZA Joseph yashimiye abakozi umurava ubaranga mu kazi, ariko anabasaba kurushaho kunoza no kwita ku nshingano zabo kugira ngo umusaruro bakeneweho uboneke uko bikwiye.

Nk’uko byemejewe na Ministeri y’Abakozi ba leta n’Umurimo mu butumwa yageneye Abanyarwanda, umunsi mpuzamahanga w’umurimo wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti ”Umurimo unoze, umusemburo w’iterambere rirambye”. Bikaba byarahuriranye no kwizihiza imyaka 100 Umuryango Mpizamahanga wita ku Murimo (Internal Labor Organization/ILO) umaze ushinzwe (1919-2019).

Abakozi ba SGF baganirijwe ku nsanganyamatsiko y’umunsi

Umuyobozi Mukuru yaganiije abankozi ku nsanganyamatsiko y’umunsi, abagezaho ubutumwa bwa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo bushishikariza Abanyarwanda gukora umurimo unoze, guteza imbere ubuhinzi busagurira isoko, iterambere n’ihangwa ry’umurimo, no gushishikariza urubyiruko gukoresha impano no guhanga udushya.

Muri ibi biganiro, abakozi ndetse n’abimenyereza umwuga muri SGF bunguranye ibitekerezo, bagaragaza zimwe mu mbogamizi zikwiye kubonerwa ibisubizo kugira ngo imikorere n ‘imikoranire irusheho kugenda neza. Bimwe muri ibi harimo kuba bakwiye kujya bafashwa kumenya igihe bakoze umurimo unoze babigaragarizwa, kandi n’igihe akazi katagenze neza bagasobanurirwa neza igikwiye gukosorwa. Mu gufasha kubaka ubumwe hagati y’abakozi no gukemura ibibazo bishobora kuvuka mu mikoranire, abakozi bagaragaje ko icyemzo cyafashwe cyo gukora inama rusange y’abakozi buri kwezi kitari cyubahirizwa uko bikwiye. Hagarutsweho kandi ku kibazo cya bamwe mu bimenyereza umwuga badafashwa uko bikwiye kubonera ubumenyi muri SGF bakarangiza igihe cyagenwe icy’ingenzi cyabazanye batakibonye uko byari  byitezwe. Abimenyereza umwuga kandi basabye ubuvugizi bwa SGF mu gukemura ikibazo gikomeye cy’uko urwego rw’abikorera (Private Sector) rudakunze guha urubyiruko rurangije amashuri amahirwe yo kwimenyereza umuwuga nk’uko bigenda mu bigo bya Leta.

Kuri ibi bibazo, hemejwe ko inama zihuza abakozi zigiye kujya zikorwa uko bikwiye , n’uburyo abimenyereza umwuga bafashwa bikarushaho kunozwa. Gusa nabo nk’urubyiruko rurimo guhabwa amasomo agezweho ajyanye n’ikoranabuhanga rigezweho basabwe kudapfusha ubusa aya mahirwe, bakabyaza umusaruro ibyo bize bahanga udushya hagamije kunoza Umurimo unoze no gushimangira icyerekezo igihugu cyihaye mu rwego rwo kwihutishakwihutisha iterambere n’ubukungu. Ku buvugizi bwasabwe SGF, Umuyobozi Mukuru yijeje ko ubutumwa azabugeza ku babishinzwe. 

KAZENEZA Blandine: Umukozi w’indashyikirwa muri SGF, 2018-2019

Nyuma yo gushimira buri wese ko muri rusange abakozi ba SGF barangwa n’ubwitange mu kazi n’ubushake bwo kunoza ibyo bashinzwe ariko anabasaba gukomeza kwihatira gutanga serivisi inoze, Umuyobozi Mukuru yatangaje ko Kazeneza Blandine ushinzwe igenamigambi n’ikurikirana bikorwa miri SGF, ari we watoranyijwe nk’umukozi wagaragaje ubudashyikirwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2018-2019 mu gutanga umusaruro mwiza mu byo ashinzwe, umurava n’imikoranire myiza n’abandi bakozi. Blandine yashimiye ubuyobozi bwa SGF bwabonye ko akwiye iryo shimwe, yavuze ko ari ibintu bimutunguye kuko atari yanamara igihe kinini mu kazi, bikaba bimutera imbaraga zo kurushaho gukorana umurava.