Abashakashatsi b’abanyamerika bashimye serivisi zitangwa na SGF

Lisa Naughton na Adrian Treves, ni abarimu muri ishuri rikuru “Nelson institute for invironmental studies” ryo muri Ameika. Bari mu bushakashatsi ku bijyanye n’imibereho y’inyamaswa muri pariki y’Akagera n’uburyo abaturage babanye nazo ndetse n’indishyi babona igihe zibangirije ibyabo.

Mu nama aba bashakashatsi bagiranye na bamwe mu bakozi b’Ikigega Cyihariye Cy’I ngoboka (SGF) kuri uyu wa 1 Kanama 2019 bagasobanurirwa uburyo SGF itanga indishyi barabishimye kandi banasobanura ko abaturage baganiriye nabo babatangarije ko bishimiye uburyo bahabwa indishyi ku byabo byangizwa n’inyamaswa ndetse bizeza ko raporo yose y’ubushakashatsi niboneka bazayoherereza SGF.