ABAKOZI BA SGF BASOBANURIWE GAHUNDA YA EJO HEZA

Kuri uyu wa 27 Kanama 2019, abakozi ba gahunda ya Ejo Heza basobanuriye abakozi b’Ikigega Cyihariye Cy’Ingoboka (SGF) gahunda ya Ejo Heza. Nyuma yo kugaragarizwa ibyiza by’iyi gahunda no kubaza ibibazo bitandukanye, banyuzwe n’inyungu yo kuba umunyamuryango wa EJO Heza.

BwanaRutsinga Jacques na Madamu Mukasonga Solange, bari bahagarariye Ejo Heza muri ibi biganiro, basobanura ko iyi gahunda yashyizweho na Leta hagamijwe gutegura amasaziro meza ku Banyarwanda, akaba ari muri urwo rwego ku misanzu itangwa n’umunyamuryango uri mu kuva mu kiciro cya mbere kugera ku cya gatatu cy’ubudehe, Leta imwongereraho uruhare rwayo rujyanye n’umusanzu, ubwishingizi bw’ubuzima n’urwo gushyingura. Bongeyeho ko ku banyamuryango b’Ejo Heza bari mu kiciro cya kane cy’ubudehe, uruhare rwa Leta rugarukira ku bwishingizi bw’ubuzima n’ubwo gushyingura gusa.

Umuyobozi Mukuru wa SGF, Dr. Nzabonikuza Joseph, yashimiye Ejo Heza kuba yafashe umwanya ikaza gusobanurira abakozi ibyiza byo kwizigamira muri iyi gahunda. Yashishikarije abakozi kwitabira iki gikorwa cyiza, bakaba banatangira abo mu miryango yabo imisanzu nk’uko ubu buryo ari bumwe mu bwateganyijwe muri iyi gahunda.