MADAMU FLORENCE NIBAKURE ABINYUJIJE KURI RADIO SALUS YASOBANUYE UKO SGF IFASHA ABAYIGANA

Kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2019, Madamu Florence Nibakure ukuriye ishami rishinzwe indishyi muri SGF, yasobanuriye abakurikiye radio Salus ibijyanye n’imikorere ya SGF, ibisabwa, n’inzira zinyurwamo n’abakenera serivisi zitangwa n’iki kigega. Abakurikiye iki kiganiro bahawe umwanya wo guhamagara batanga ibitekerezo ndetse babaza ibibazo kubyo badasobanukiwe.

Nyuma yo gutambutsa ubutumwa ku mukorere ya SGF binyujijwe mu kiganiro “AHAJISHE IGISABO” no gusubiza ibibazo by’umunyamakuru Yves Rugira, abakurikiye salus bahawe umwanya basobanuza bimwe mu bibazo ku bijyanye n’ibigenderwaho mu kwishyura indishyi.

Madamu Nibakure yatanze ibisobanuro ku bibazo byabajijwe n’igihe ntarengwa usaba indishyi agomba kuba yamenyesheje ikibazo cye yaba mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, iza polisi ndetse no kuri SGF. Ku bijyanye n’aho SGF ikura ubushobozi bwo gutanga indishyi, basobanuriwe ko amafaranga aturuka mu bafatanyabikorwa ba SGF aribo Ikigo cy’igihugu cy’iterambere(RDB), amasosiyeti y’ubwishingizi, no gukorana na banki mu buryo bwungukira SGF amafaranga iba yarashoye.

Yasoje asaba buri wese kwirinda icyateza impanuka yaba iziterwa n’inyamaswa cyangwa ibinyabiziga, kuko hari iziba kandi zashoboraga kwirindwa.

Bitewe n’uko igihe cyari gito, abafite ibyo babaza cyangwa basobanuza bahawe umurongo utishyuzwa(1045) abakeneye serivisi cyangwa ikindi cyose babaza kijyanye na serivisi za SGF bajya bahamagaraho kugira ngo basobanukirwe.