Abafite ubumuga bemeza ko gushyigikirwa na SGF ari ingenzi mu iterambere ryabo

Guhera ku wa 23 kugeza ku wa 24 Ugushyingo 2019, mu karere ka Huye habereye imikino y’amaboko bakina bicaye (sitting volley ball) yahuje amakipe y’abafite ubumuga baturutse mu turere 21 tw’ igihugu. Yateguwe n’Ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga (National Paralympic Committee-NPC) ku buterankunga bw’Ikigega Cyihariye Cy’Ingoboka (Special Guarantee Fund-SGF).

Bamwe mu bitabiriye aya marushanwa batangaza ko kuba SGF ishyigikira iyi mikino ari iby’agaciro gakomeye kuri bo, kuko bituma bahura na bagenzi babo bakidagadura bikabakura mu bwigunge ndetse bakanabasha no kwiteza imbere mu mibereho yabo.

Niyitegeka Innocent, ni umusore w’imyaka 22 y’amavuko; yitabiriye aya marushanwa ahagarariye akarere ka Karongi. Nyuma yo gukomeretswa n’ikinyabiziga mu mwaka wa 2010, byatumye acika akaguru. Asobanura ko yatangiye gukina mu mwaka wa 2014, ariko kubera kutagira abaterankunga amakipe yabo agira imbogamizi kubera amikoro make.

Niyitegeka yemeza ko bizeye ko uyu mwaka bizagenda neza kuruta iyabanje, bitewe n’uko SGF izabashyigikira, akaba ashimira cyane ubuyobozi bwa SGF bwatekereje gushyigikira abafite ubumuga binyuze mu mikino kuko bizongerera imbaraga amakipe yabo agakomera, n’abakinnyi bagafatwa neza kuruta uko byari bisanzwe bikorwa.

Perezida w’ishyirahamwe Nyarwanda ry’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda bwana Murema Jean Baptiste, ashimira cyane SGF ku nkunga batera iyi mikino igamije gushyigikira abafite  ubumuga no kubavana mu bwigunge. Avuga ko inkunga SGF yabahaye izafasha mu kongera amakipe, no kugera mu turere badafitemo amakipe kuko kugeza ubu amakipe ahagarariwe aturuka mu turere 21 kuri 30 tugize u Rwanda.

Bwana Murema avuga ko nyuma yo kugirana ubufatanye na SGF byabateye ingufu, binatuma ikipe y’umupira w’amaboko  y’abafite ubumuga y’abagore ubu ariyo iyoboye ayandi ku rwego rwa Afurika. Intego akaba ari uko n’ayandi bayateza imbere akagera ku rwego rwo hejuru kuruta uko ahagaze ubu.

Bwana Oscar Uwiragiye, umukozi wa SGF ushinzwe icungamutungo niwe wari uhagarariye SGF muri iki gikorwa. Mu butumwa yageneye abitabiriye iyi mikino, yabasobanuriye imikorere ya SGF, abasaba kwirinda impanuka no gufatira ubwishingizi ku gihe ku bafite ibinyabiziga, kuko biba byiza kwirinda impanuka kuko zangiza byinshi zikanatwara ubuzima bw’abantu.

Iyi mikino yabereye Huye ni icyiciro cya mbere, biteganyijwe ko icyiciro cya 2 kizabera i Gicumbi, icya 3 i Nyarugenge. imikino isoza amarushanwa y’uyu mwaka 2019-2020 izabera mu karere ka Gasabo muri 2020 ukwezi kwa 5. Iyi mikino yitabiriwe n’amakipe 18 y’abagabo na 12 y’abagore.