Amarushanwa aterwa inkunga na SGF y’icyiciro cya 2 cya Sitting Volleyball yakomereje mu karere ka Gicumbi

Ku wa 11 na 12 Mutarama 2020, niho icyiciro cya 2 cy’amarushanwa y’umupira w’amaboko w’abafite ubumuga bw’ingingo bakina bicaye (sitting volleyball) mu bahungu n’abakobwa, cyakomereje mu karere ka Gicumbi, nyuma y’icyiciro cya mbere cyaberereye mu karere ka Huye ku itariki ya 23na 24 Ugushyingo 2019 Iyi mikino ikomeje kurangwa n’ubwitabire bushimishije, ariko icyiciro cya 2 kikaba cyaragize akarusho. Abategura iyi mikino bavuga ko amakipe yose nyuma y’icyiciro cya mbere yabonye umwanya wo gukorana n’abatoza babo babafasha kwitegura bagamije guhatanira igihembo cy’ikipe izitwara neza kurusha izindi.

Bwana Murema Jean Baptiste, Perezida wa Komite y’Igihugu y’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda (NPC-RWANDA ), avuga ko kuba abakinnyi bagaragaje ubuhanga kuruta umukino wabanje ari uko amarushanwa yegera umusozo, buri kipe ikaba iharanira intsinzi. Uretse abakinnyi, uyu muyobozi yasobanuye ko n’abatoza bahuguwe, ubu bakaba batoza amakipe kinyamwuga.

Asaba ko abafatanyabikorwa babafasha mu buvugizi kugirango uturere twose tw’igihugu uko ari 30 twabasha  kugira amakipe y’abafite ubumuga kuko kugeza ubu hari uturere 8 tutari twagira amakipi yitabira aya marushanwa. Ashima abafatanyabikorwa cyane cyane SGF ku nkunga batera iyi mikino ituma babasha gukomeza guteza imbere imikino y’abafite ubumuga muri rusange, kuko ibafitiye a.amaro gakomeye mu kubafasha kugira buzira umuze no kubarinda kwigunga..

Niyoyita Faina, akinira ikipe y’akarereka Musanze. Avuga ko kuba akinira akarere ke byamufashije kwegera abandi ava mu bwigunge, kuko mbere yabagaho mu gahinda yatewe no kumugara. asobanura ko gukina byatumye yiyakira, akaba afite gahunda yo gukomeza gushaka icyamuteza imbere.

Ariwe na bagenzi be bakinana, bashimira SGF ku nkunga itera ishyirahamwe ribahuza, bakaba bishimira kumva ko hari abantu babazirikana bakanashyigikira ibikorwa bibafasha gusabana no gutera imbere mu mibereho yabo.

Angelique Mukamurenzi, umukozi wa SGF ushinzwe itangazamakuru no kwakira abagana wakurikiranye imikino y’icyiciro cya 2 cya Sitting Volleyball, yibukije abitabiriye aya marushanwa inshingano, imikorere na serivisi zitangwa na SGF, abasaba kujya bagana iki kigo bisanga, ariko banagira uruhare mu kwirinda no gukumira impanuka zo mu muhanda dore ko mu bakinnyi harimo abafite ubumuga batewe n’izo mpanuka. Abatunze ibinyabiziga kandi bubukijwe ko bagomba kujya bibuka kubifatira ubwishingizi ku gihe.