ABATURIYE IGISHANGA CY’URUGEZI BAGIYE KUJYA BAHABWA INDISHYI KU MITUNGO YABO YANGIZWA N’INYAMASWA ZIKIBAMO

Abaturage batuye hafi y’igishanga cy’Urugezi gihuriweho n’akarere ka Burera na Gicumbi bijejwe n’Ikigega Cyihariye Cy’Ingoboka (SGF) indishyi nyuma yo kugaragaza ko inyamaswa zituruka muri iki gishanga gikomye ziza zikabicira amatungo.

Nteziyaremye Gilbert ni umwe mu baturage bavuga ko bangirijwe n’inyamaswa. Asobanura ko ingunzu ziba mu Rugezi zaje ari ninjoro zinjira mu kiraro zirya inkoko 2 n’inkwavu 9.

Barigurana Jean Marie Vianney we avuga ko mu mwaka wa 2018 yabyutse agasanga intama ze 5 muri 7 yari atunze zishwe n’inyamaswa.

Mukangamije Epiphanie we asobanura ko yabonye igihimba cy’ihene ye umutwe wakuweho n’inyamaswa atabashije kumenya.

Nteziyaremye Jean Baptiste we igisimba cyamwiciye intama bakurikiye amaraso babona icyayishe cyayijyanye mu gishanga cy’Urugezi.

Uretse amatungo aba baturage bavuga ko batangiye kwicirwa n’inyamaswa kuva mu mwaka wa 2016, basobanura ko muri iki gishanga hanaturuka imisambi ibonera imyaka baba barahinze cyane cyane ibigori.

Gasana Jean Baptiste, ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Butaro, asobanura ko abaturage begereye iki gishanga bamaze igihe babagezaho ikibazo cy’imitungo yabo yononwa n’inyamaswa bakaba bashima SGF kuba igiye gufatanya nabo gukemura iki kibazo.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe gutanga indishyi muri SGF, madame Florence Nibakure, asobanura ko nyuma yo kumenya amakuru y’iki kibazo cy’abaturage bangirizwa imitungo n’inyamaswa ziva mu gishanga cy’urugezi, SGF igiye gukorana n’ubuyobozi bw’imirenge kugirango abangirijwe ibyabo bagobokwe. . Nyuma yo guha iyi mirenge inyandiko zuzuzwa zigaragaza amakuru y’ingenzi ku byangijwe, hazakurikiraho kugenzura aya makuru bishyurwe indishyi ku mitungo yabo hakurikijwe uko itegeko rishyiraho SGF ribiteganya.

Iki gishanga cy’Urugezi kibarirwa mu byanya bikomye, mu rwego rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Gikorwaho n’imirenge ya Butaro,Kivuye, Gatebe,Ruserabuye, Ruhunde na Ruhunde yo muri Burera na Nyankenke na Miyove yo muri Gicumbi Iki gishanga gifitiye igihugu akamaro kanini kuko aricyo soko y’amazi y’urugomero rw’amashanyarazi rwa Ntaruka.