SGF irateganya kongera guhugura abayobozi bo mu nzego z’ibanze gufasha abaturage gusaba indishyi z’ibyabo byangijwe n’inyamaswa.

Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka (SGF) kigira igihe cyo guhugura abafatanyabikorwa bacyo bagifasha kuzuza imwe mu nshingano z’ibanze ijyanye no guha indishyi abangirizwa ibyabo n’inyamaswa ziba ahantu hakomye. Mu bihe bitandukanye isanzwe ihuza abafatanyabikorwa mu rwego rw’imirenge igaragaramo ibibazo byo kwangirizwa n’inyamaswa, by’umwihariko abanyamabanga nshingwabikorwa, ba agronomes, ba veterineri, Polisi y’igihugu n’abakozi ba RDB bakorera mu turere pariki z’igihugu ziherereyemo. Abo bakozi nibo  bafasha abaturage kuzuza dosiye zisaba indishyi.

Nyuma y’amahugurwa yabaye mu 2019 mu turere dutandukanye turimo imirenge SGF yishyuramo abaturage, no muri 2019 yabereye i Kigali, ubu SGF irategura kongera guhugura abafatanyabikorwa ku mikorere ya za komiti zo ku mirenge zemeza kandi zimenyekanisha ibyangijwe, n’izindi serivisi bijyanye zo gufasha abaturage kugirango bagobokwe vuba kandi hashingiwe ku makuru yizewe. Aya mahugurwa akenewe na benshi, dore ko muri iki gihe hari abakozi bashya benshi ku mirenge batari babona ayo mahugurwa, mu gihe abayabonye mbere bimuriwe ahandi, uretse ko hari n’abandi batagize amahirwe yo kuyakurikirana mbere.  

Iki kibazo cyagaragaye mu ntara y’Uburengerazuba n’iy’Amajyepfo, aho bamwe mu bakozi bo ku mirenge bahamagarirwa gufasha abaturage, baherutse kugaragariza SGF ko badasobanukiwe uko bikwiye uko bafasha abaturage bangirijwe ibyabo n’inyamaswa kugirango babone indishyi muri SGF. . Ibi byanagaragajwe n’abaturage mu gikorwa cyo kubarirwa ibyangijwe cyabaye kuva ku itariki 29 Nzeri kugeza ku ya 3 Ukwakira 2020, aho babwiye abakozi ba SGF ko bamwe muri bo bangiwe guhabwa serivisi babwirwa ko batahabwa indishyi mu gihe badafite amafoto yafotowe igihe inyamaswa zabangirizaga imitungo, bikaba bihabanye n’amabwiriza ya SGF ku bigenderwaho mu gutanga  indishyi.

Itangishaka Tharcilie, ni umubyeyi utuye mu karere ka Nyaruguru, umurenge wa Kivu,akagari ka Gahurizo, umudugudu wa Gasezo avuga ko we na bagenzi be baturanye bamenyesheje umuyobozi w’akagari ka Gahurizo ikibazo cy ‘uko bonewe imyaka, ariko akabasubiza ko ntacyo yabafasha mu gihe badafite amafoto agaragaza inyamaswa zirimo kubonera. Akomeza asobanura ko yari inshuro ya mbere yari agiye kwishyuza indishyi akaba yaronewe imyumbati n’ibirayi.

Umuyobozi w’akagari ka Gahurizo bwana Nshimiyimana Venant, avuga ko amaze umwaka akorera muri aka kagari, asobanura ko amakuru yari afite ari uko indishyi zihabwa umuturage watanze ifoto igaragaza inyamaswa irimo kona. Kubwo kudasobanukirwa neza ibisabwa, asaba ko bahabwa amahugurwa bagasobanukirwa neza uko bajya bafasha abaturage bangirijwe ibyabo n’inyamaswa.

Manzi Yvan, umuyobozi w’umurenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke, nawe agaragaza ko abayobozi b’inzego z’ibanze begereye abaturage cyane cyane nk’umukuru w’umudugudu n’uw’isibo kuko aribo begereye aho ibi bibazo bibera bahuguwe bagasobanukirwa, bajya batanga amakuru yafasha no gutahura abasaba indishyi mu buriganya.