ABAKOZI BA SGF BIZIHIJE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMURIMO

Ku itariki ya mbere Gicurasi, ni umunsi mpuzamahanga w’umurimo. Kimwe n’ibindi bigo byaba ibya Leta n’iby’abikorera, Ikigega Cyihariye Cy’ingoboka (SGF) cyarawizihije. Bitewe n’amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID -19, umunsi mukuru muri uyu mwaka wa 2021 wateguwe mu buryo butandukanye n’ubusanzwe bukoreshwa, kuko ibiganiro byakorezwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Hashingiwe ku mabwiriza na gahunda byatanzwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) ku buryo umunsi mpuzamahanga w’umurimo ugomba kwizihirwa mu bigo bya Leta, abakozi ba SGF bagize ikiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga, ku itarikin ya 4 Gicurasi 2021.

Mu butumwa Umuyobozi Mukuru, Dr. Joseph Nzabonikuza yagejeje ku bandi bakozi, yavuze ko ari umwanya wo kungurana ibitekerezo hagamijwe kureba icyanozwa kugirango umurimo urusheho kugenda neza muri SGF, ukaba kandi wari n’umwanya wo gushimira umukozi w’indashyikirwa.

Yashimye buri wese ukorana ubwitange ngo serivisi SGF itanga zikomeze kugenda neza, by’umwihariko muri ibi bihe turimo bya Covid-19 byabaye imbogamizi ikomeye ku kwihutisha gahunda zihuza SGF n’abafatanyabikorwa, ariko cyane cyane abagenererwabikorwa, by’umwihariko mu bihe bya “Guma mu rugo”, no kugabanya ingendo hirya no hino mu gihugu.  Yibukije kandi ko zimwe mu ndangagaciro z’ingenzi zikwiye gukomeza kuranga abakozi ba SGF ari ubunyangamugayo, umurimo unoze no gutahiriza umugozi umwe.

Umukozi wa SGF watoranyijwe nk’indashyikirwa muri uyu mwaka wa 2020-2021, ni bwana Ndacyayisenga Theogene, ushinzwe ikoranabuhanga (ICT and Database Officer).

Bwana Ndacyayisenga Theogene watoranyijwe n’ubuyobozi nk’umukozi w’indashyikirwa muri uyu mwaka yashimiye ubuyobozi bwa SGF, n’abakozi bagenzi be bakorana. Yatangaje ko bimwongereye imbaraga zo kurushaho kunoza ibyo ashinzwe.

Bwana Ndacyayisenga yatoranyijwe nk’umukozi w’indashyikirwa hashingiwe ku bwitange n’umurava yagaragaje mu nshingano ze, byatumye imikorere n’imikoranire sa SGF yarashobotse muri ibi bihe byo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, kubera serivisi z’ikoranabuhanga zakoze neza, mu buryo burenze ubwari bwitezwe.

Abakozi bamenyeshejwe kandi ko mu rwego rwa gahunda ijyanye n’amavugururwa y’imirimo mu nzego za Leta, ibyerekerekeranye na SGF bikirimo kwigwaho n’inzego zibishinzwe, mu minsi iri imbere hakazatangazwa ibizaba byemejwe.