Abakozi ba SGF basuye urwibutso rwa Kiziguro banaremera Abacitse ku icumu batishoboye

Kuri uyu wa 5 Kamena2021, Abakozi ba SGF basuye urwibutso rwa Kiziguro ruherereye  mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiramuruzi , banaremera itsinda rihuriyemo urubyiruko  n’ababyeyi barokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye,ndetse banagenera inkunga uru rwibutso ruruhukiyemo imibiri igera ku 14,853 kugira ngo rukomeze kwitabwaho uko bikwiye.

Nk’uko Umuyobozi Mukuru wa SGF( Ikigega Cyihariye Cy’Ingoboka) Dr Nzabonikuza Joseph yabisobanuye, buri mwaka mu gihe kingana n’iminsi   100 yo kwibuka no kuzirikana jenoside yakorewe Abatutsi, nk’inshingano za buri Munyarwanda ndetse n’abatuye isi bose , abakozi ba SGF batoranya urwibutso basura, ndetse bakanafata mu mugongo abarokotse jenoside batishoboye. Iyi gahunda ihuzwa n’inshingano za SGF, mu guhitamo aho gusura hibandwa mu duce dutuyemo abagenerwabikorwa ba SGF. Yashimiye  Ibuka ku bufatanye n’ubwitange bafashamo SGF mu gutegura iki gikorwa cy’ingirakamaro.

Umuyobozi  Mukuru wa SGF asobanura ko igikorwa cyo kwibuka no kuzirikana jenoside yakorewe Abatutsi kigamije gusobanukirwa amateka atari meza y’ahashize, ashishikariza urubyiruko kubakira ku bimaze kugerwaho hagamije kubaka igihugu n’Abanyarwanda batekanye.

Yagiriye inama abahawe inkunga kuzayikoresha neza, ikabafasha kwifasha, cyane cyane abakiri bato yabashishikarije gukorana umurava bagashyigikira abakuze bo mu miryango yabo.

Bwana Jabo Jean Marie Vianney ukuriye Ibuka ku rwego rw’umurenge wa Kiziguro wari uhagarariye umuyobozi w’umurenge muri iki gikorwa ndetse na bwana Ngabonziza Antoine bombi bashimiye SGF kuba yarabazirikanye ibagaragariza umutima wa kimuntu. Aba bayobozi bashimye ubu buryo SGF ikoresha bwo gufasha abantu kwifasha,bijeje abakozi ba SGF ko  bazaba hafi iri tsinda, inkunga bahawe igakoreshwa neza, bikazabafasha kuzamura imibereho yabo, agace batuyemo ndetse n’igihugu.

Inkunga yahawe itsinda “DUFATANYE” rihuriwemo n’urubyiruko n’ababyeyi bose hamwe bagera kuri 20. Iyi nkunga bateganyije kuyikoresha umushinga wo korora inkoko za kijyambere zitanga umusaruro w’ amagi menshi.