SGF ku bufatanye n’izindi nzego bakanguriye Abamotari kwirinda impanuka zo mu muhanda

Kuva kuwa 13 Gicurasi kugeza ku wa 9 Kamena, SGF ifatanyije na koperative y’abamotari( FERWACOTAMU), RURA na polisi y’igihugu  basuye uturere dutandukanye two mu ntara zose z’igihugu, mu rwego rwo gukangurira abamotari kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Umuyobozi wa FERWACOTAMO bwana Ngarambe Daniel yakanguriye Abamotari  gukomeza ingamba zo kwirinda Covid 19 no kugira isuku, kwibaruza muri Database ya FERWACOTAMO kwibaruza muri System ya FERWACOTAMO mu rwego rwo kugirango babe bazwi nihanagira uzakora ibinyuranyije n’amategeko ashobore kuboneka bitagoranye. Anabiutsa ko bagomba kwitwararika bakarangwa n’imikorere myiza. Yibukije abamotari ko kwibumbira mu makoperative ari gahunda ya Leta bityo buri wese agomba kugira iyo abarizwamo.

Bwana Philbert Uwitonze na frank Nshuti bari bahagarariye   SGF muri iki gikorwa, bibukije abamotari ko bagomba gutwara abantu bafite ubwishingizi bubibemerera. Yabasobanuriye ko ari byiza kugira ubwishingizi kuko iyo habaye impanuka sosiyete yabutanze yishyura ibyangiritse.

 

Abamotari banasobanuriwe  ingaruka zibaho iyo habaye impanuka uwari utwaye umuntu kuri moto atagira ubwishingizi harimo ko Icyigega Cyihariye Cy’Ingoboka cyishyura amafaranga menshi ku byangiritse nyuma ikazayishyuza umumotari,Gufungwa cyangwa kwishyura amande, Gutakaza moto kuberako igurishwa iyo nyirayo atashoboye kwishyura ibyo ikigo cyamwishyuriye. Yongeyeho ko n’ubwo ubwishingizi bwahenze ari byiza kubugira mu rwego rwo kwirinda ingaruka zavuzwe haruguru kandi bagasaba kontaro yabo igaragaza icyo bishingiye nigihe ubwishingizi baguze buzatangirira.

Byaragaragaye ko igikorwa nk’iki cy’uko inzego zitandukanye za Leta zisura abamotari gitanga umusaruro, kubera ko hagaragaramo gusangira ubunararibonye, kandi bikarinda abagenerwabikorwa kutavuga neza urwego uru n’uru ku zindi nzego. Hifujwe ko byaba byiza igikorwa nk’iki gihuriweho n’inzego zitandukanye kigiye kiba nibura rimwe mu mwaka cyagira akamaro  kandi ibyifuzo bivuyemo bigashyirwa mu bikorwa bimaze gukorerwa ubugororangingo.