Ikibazo cy’imvubu zonera abaturage mu gishanga cya Rwangingo kigiye gukemuka

Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka( SGF) gifatanyije n’izindi nzego zitandukanye, bagiye gushyiraho ingamba zigamije gukemura burundu ikibazo cy’imvubu zangiza imyaka y’abaturage mu gishanga cya Rwangingo giherereye mu karere ka Nyagatare. Ibi byemerejwe mu nama yo kuri uyu wa 9 Nzeri 2021, ikaba  yahuje Guverineri w’ibirasirazuba bwana Gasana Emmanuel, umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, SGF,RDB,RAB,REG,RTDA,RIB abahagarariye abahinzi n’aborozi bakorera muri iki gishanga.

 

Guverineri yashimiye abaturage ndetse n’abayobozi bitabiriye iyi nama. Yasabye ko ingamba zafashwe zakwihutishwa, kugirango umusaruro uva muri iki gishanga urusheho kwiyongera. Yasabye ko koperative ikorera muri iki gishanga yashyiraho imikorere ihamye,hagamije kwirinda imikorere mibi.

RDB( ikigo cy’igihugu cy’iterambere) yasobanuye ko iki gishanga kibarirwamo imvubu ziri hagati y’icumi na makumyabiri, bikaba biteganyijwe ko izi mvubu zizakurwa muri iki gishanga ku bufatanye n’Akarere…kuko zibangamiye imirimo ikorerwa muri iki gishanga.

Bwana Muhizi Pascal, ashinzwe ibikorwa by’ubugenzuzi muri SGF Yashimiye inzego zose zikorana na SGF , cyane cyane urwego rw’umudugudu kugeza ku murenge, ku buryo izi nzego zifasha SGF kugera ku nshingano zayo.

Ku kibazo cyagaragajwe na bamwe mu bakuriye koperative y’abahinzi kijyanye no kuba abonerwa bahabwa indishyi nke ku byabo byangizwa n’inyamaswa, bwana Muhizi yasobanuye ko ibiciro bijyanye n’indishyi bivugururwa buri myaka 2, bigashyirwaho ku bufatanye n’izindi nzego kandi bigashingira ku biciro ku masoko.

Yasabye abahinzi gushishikarira kugira uruhare mu bikorwa bijyanye no kurinda imitungo yabo hakumirwa ko inyamaswa zabonera, abizeza ko SGF yiteguye kubashyigikira mu gushimangira ingamba zo gukumira hagashyirwaho uburyo bwo kurinda imyaka yabo.