SGF ikomeje kugoboka abagizweho ingaruka n’impanuka

Nk’uko kugoboka abagizweho ingaruka zatewe n’ibinyabiziga bitamenyekanye cyangwa ibidafite ubwishingizi ari kimwe mu nshingano z’ibanze z’Ikigega Cyihariye Cy’Ingoboka (SGF), kuri uyu wa 4 tariki ya 2 Nzeri 2021, habayeho inama yahuje SGF n’abagizweho ingaruka n’impanukaigamije, ikaba yari igamije kwemeza indishyi ku mpanuka 12 , zabaye zitewe n’ibinyabiziga bitamenyekanye n’ibitari bifite ubwishingizi. Muri zo 10 nizo zasojwe hasinywe amasezerano y’ ndishyi zizatangwaho, 2 zisigaye 1  yimurirwa ikindi gihe kuko abagenerwa indishyi bafite ibyangombwa bisabwa bataruzuza indi 1 ihakanirwa indishyi kuko itujuje ibigenderwaho mu guhabwa indishyi.

 

Nk uko byemezwa n’umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe indishyi muri SGF( compensation unit) Madame Nibakure Florence, izi mpanuka 10 biteganyijwe ko SGF izazitangaho indishyi y’amafaranga agera kuri  miriyoni miringo itatu, ibihumbi mirongo inani magana arindwi mirongo inani n’abiri(30,080,782)

Uyu muyobozi asaba abakoresha umuhanda kwitwararika bakirinda impanuka, kuko zitwara ubuzima bw’abantu zikanangiza byinshi. By’umwihariko ashishikariza abatwara ibinyabiziga kwirinda kubitwara nta bwishingizi, kuko n’ubwo SGF iha indishyi abo zigiraho ingaruka , nyuma izi ndishyi zishyuzwa abateje izi mpanuka.