Abanyamaguru barakangurirwa kwitwararika bakirinda impanuka

Kenshi abatwara ibinyabiziga nibo batungwa agatoki  mu gukoresha umuhanda nabi. Nk’uko bigaragazwa na bamwe mu babonye impanuka yatewe n’ikinyabiziga kitamenyekanye  mu kwezi kwa Gicurasi 2020 mu karere ka Gatsibo Umurenge wa Rwimbogo, bemezako uwagonzwe n’iki kinyabiziga  bikanamuviramo kuhasiga ubuzima yari yanyoye ibisindisha  aribyo byatumye yambuka umuhanda ahubutse biteza iyi mpanuka.  Abafitanye isano n’uwitabye Imana babyemerewe n’amategeko bazahabwa indishyi n’Ikigega Cyihariye Cy’INGOBOKA( SGF).

 

Madamu Umulisa Immaculee, aturiye umuhanda ibi byago byabereyemo. Avuga ko iyi mpanuka yabaye mu ijoro mu ma saa tatu, bakaba batarabashije kumenya ikinyabiziga cyateje iyi mpanuka kuko bahageze cyamaze kugenda. Asobanura ko uyu muhanda wo mu gace bita finansi( finance) ukunze kuberamo impanuka nyinshi, asaba abanyamaguru kujya bitwararika cyanecyane mu gihe bambukiranya umuhanda.

Bwana Muhizi Pascal, ni umukozi ushinzwe ubugenzuzi muri SGF. Asobanura ko kenshi ibinyabiziga biteza impanuka biterwa n’umuvuduko mwinshi,ubusinzi,ubumenyi budahagije bwo gutwara ibinyabiziga, n’uburangare. Asaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika bakagenda neza mu muhanda. Abanyamaguru nabo bakaba bakwiye kujya birinda uburangare mu gihe bambukiranya imihanda.