SGF yongereye Ibiciro byishyura ku byangijwe n’inyamaswa

Kuva mu kwakira  2021, abaturage bishyurwa indishyi ku byangije n’inyamaswa batangiye kubona indishyi yisumbuyeho  hagereranyijwe n’iyo bari basanzwe bahabwa. Ibi byakozwe muri gahunda isanzwe itegurwa n’Ikigega Cyihariye cyIngoboka(SGF), aho buri myaka 2 havugururwa ibiciro ku byishyurwa abaturage hakurikijwe uko ibiciro byifashe ku masoko nk’uko byemejwe na Madamu Nibakure Florence ukuriye ishami rishinzwe indishyi ( compensation unit) muri SGF.

Madame Nibakure asobanura ko iki gikorwa cyemezwa SGF ibifatanyijemo n’izindi nzego zitandukanye ziba zifite amakuru ku bijyanye n’ibiciro ku isoko nka minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, RAB, n’izidi. N’ubwo byinshi mu byangizwa n’inyamaswa ibiciro byabyo byamaze kongerwa, Ibireti  nibyo bitarazamurirwa ibiciro kuko byo haracyashakishwa amakuru y’aho igiciro cyayo kigeze, mu minsi ya vuba igiciro cyabyo kikazavugururwa.

 

Bazirakwiha Damien, ni umuhinzi wo mu karere ka Burera Umurenge wa Rugarama. Imbogo zamwoneye ingano. Avuga ko ashimishijwe cyane n’iri vugurura ku biciro by’ibyangizwa n’inyamaswa, kuko asanga imyaka yabo yahawe agaciro.

Bwana Bazirakwiha ashimira SGF uburyo ibagoboka mu gihe bangirijwe ibyabo n’inyamaswa, asaba ko nyuma yo kwemeranywa ku ndishyi, byajya byihutishwa kuruta uko bisanzwe bikora zikabageraho vuba.