Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyabirasi bwiyemeje kunoza imikoranire na SGF

Ku wa 27 ukakira 2021, Ikigega Cyihariye cy’Ingboka (SGF)cyasuye Umurenge wa Nyabirasi mu karere ka Rutsiro, mu rwego rwo kwemeza mu bwumvikane indishyi zizahabwa abaturage baturiye pariki ya Gishati Mukura bonerwa n’inyamaswa zituruka muri iyi pariki. Izi ndishyi zemejwe na SGF Nyuma y’isesengura ryakozwe n’abayobozi batandukanye, kuko kumenyesha SGF iki kibazo cy’ubwone byakozwe bitinze kuko yaba abaturage bangirijwe imitungo ndetse n’abayobozi bagombaga kubafasha kuzuza dosiye yuzuzwa mu gusaba indishyi batari basobanukiwe uko bikorwa.Umuyobozi w’umurenge wa Nyabirasi bwana Niyodusenga Jules avuga ko ubuyobzi bw’umurenge bugiye kongera imbaraga mu mikoranire na SGF mu rwego rwo kunoza imikoranire mu gukemura ikibazo cy ‘inyamaswa zangiza imitungo y’abaturage.

Uyu muyobozi yasobanuye ko inyamaswa zica amatungo y’abaturage muri aka gace ziza akenshi ari ninjoro ntizibashe kumenyekana. Hari n’izangiza inkeri zikazikanja zigasiga ibisigazwa mu murima. Uyu muyobozi kandi yagaragaje ikibazo cy’amashyamba akikije pariki bituma inyamaswa zirenga pariki zikayajyamo zikagenda zikagera ahari inzuri z’abaturage zikica amatungo. Yemeza  ko biteguye gukorera hamwe na SGF kugirango harebwe uburyo burambye hakumirwa ibi bibazo, n’abaturage bakarushaho kubona serivisi nziza.

 

Madame Florence Nibakure uyobora unit ishinzwe ibijyanye n’indishyi (compensation unit) muri SGF yashimiye ubuyobozi bw’umurenge wa Nyabirasi ku mikoranire myiza, yizeza ko SGF ishyigikiye gukorera hamwe kandi neza n’inzego z’ibanze hagamijwe gukemura ibibazo biterwa n’inyamaswa.

Madame Nibakure yasobanuriye abaturage bari baje mu gikorwa cy’ubwumvikane ku  ndishyi kujya bamenyekanisha ku gihe bakanuzuza ibisabwa hakiri kare, mu rwego rwo kwirinda ko iki kibazo cy’ubutinde cyasubira. Yabasobanuriye ko kugira ngo buri wese indishyi yagenewe izamugereho buri wese agomba kuba afite konti ye bwite kuko akenshi hagaragaye abatanga konti z’abana babo,abo bashakanye bigatuma amafaranga atayabona kuko bidakunda mu gihe usaba indishyi atanze konte itari iye bwite.

Abaturage bashimye ubuyobozi bwa SGF bwakemuye ikibazo bari bamaranye iminsi, bakaba bemerewe indishyi ku mitungo yabo inyamaswa zangije. Biyemeje kujya bagira uruhare mu gukumira ubwone, mu gihe byabaye bakabimenyekanisha inzego zibishinzwe  ku gihe.