Abagana SGF baragirwa inama yo gushishoza mu gihe baha uburenganzira ababakurikiranira dosiye

Ubuyobozi bw’Ikigega Cyihariye Cy’Ingoboka(SGF) buragira inama abakigana kujya bitondera guha abo babonye bose uburenganzira bwo gukurikirana dosiye zabo zisaba indishyi, kuko byagaragaye ko hari abizeza abagana iki kigega kubafasha gukurikirana ibibazo byabo kandi ugasanga babatengushye.

 

Iki kibazo gikunze kugaragara ku bantu bashukwa bitewe no kubafatanya n’akababaro ndetse no kudasobanukirwa. Zirimwabagabo Vincent, ni umwe mu bagizweho ingaruka n’iki kibazo, nyuma y’uko umwana we w’umusore wari ufite imyaka 26 yitabye Imana azize impanuka yatewe n’ikinyabiziga kitamenyekanye.

Nyuma yokugira ibi byago, yegerewe n’umudamu amwizeza ko ahugukiwe iby amategeko, azabafasha gukurikirana dosiye yabo nabo bakazamwishyura 30% y’indishyi bazabona. Nyuma yo guha ibyangomba byabo uyu mudamu ariko bagategereza ikizavamo bagaheba, nibwo bigiriye inama yo kuyoboza biyizira ku biro bya SGF.

Ubuyobozi bwa SGF butanga inama ku bayigana bose kujya bagira ubushishozi ntibahee ububasha bwo gukurikirana dosiye zabo abo babonye bose kuko hari ababa bashaka guteka imitwe bagafatanya abantu n’ibibazo bagamije kubarya ibyabo. Mu gihe bafite ibyo badasobanukiwe bajya baza kuri SGF bagasobanuza, cyangwa se bakanifashisha nimero itishyuzwa 1045, bakaba banifashisha email y’ikigega:info@ikigega.rw bagahabwa amakuru yose bakeneye kumenya ku bijyanye n’imikorere ya SGF.