Abangirijwe imitungo n’inyamaswa barishimira ko basinyiye amafaranga yabo mbere y’iminsi mikuru

Kuva ku itariki 14 kugeza kuya 18 Ukuboza 2021, abakozi b’Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka(SGF) bari mu gikora cyo kwemeza indishyi mu bwumvikane n’abangirijwe imitungo n’inyamaswa zo muri pariki  bomu turere twa Musanze, Burera na Rutsiro. Abaturage bangirijwe n’inyamaswa bashimye ko SGF Yateguye iki gikorwa mbere y’iminsi mikuru, kuko bizatuma bayisoza neza bakazatangira umwaka mushya bafite ubushobozi bwo kuyizihiza neza.

 

Nyirakanyana Margueritte, ni umuhinzi wo mu murenge wa Gataraga, akarere ka Musanze. Avuga ko imbogo zamwoneye ibireti ntabashe kugira umusaruro abikuramo. Asobanura ko amafaranga y’idishyi agiye guhabwa azamufasha kubona imbuto y’ibindi bireti kugirango azagume kuba umunyamuryango w’abahinzi babyo.

Nyirakamana ndetse na bagenzi be bishimira kuba SGF ibageneye indishyi ku mitungo yabo yangijwe n’inyamaswa, kuko indishyi bazahabwa zizabafasha gukomeza ubuhinzi bwabo, ndetse bakazanayifashisha bitegura iminsi mikuru bishimana n imiryango yabo.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe indishyi muri SGF madame Florence Nibakure yibukije abaje gusinyira indishyi kujya bagira uruhare mu gukumira ko inyamaswa zabangiriza, kwirinda uburiganya bukunze kugaragara kuri bamwe, gutanga nimero za konti z’uwishyurwa indishyi ku giti cye, kuko hakunze kugaragara abatanga iz’abo mu miryango yabo kandi ibi bikaba biteza ikibazo cy’uko amafaranga agarukira SGF kuko konti iba itanditse ku mazina y’uwishyurwa indishyi.