SGF mu bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa hagamijwe kunoza imikoranire

Ikigega Cyihariye Cy’Ingoboka(SGF) gifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, bemeranyijwe gahunda yo gukorera hamwe, bakegera  abaturage baturiye pariki ndetse n’ibindi byanya bikomye hagamijwe kumenya imyumvire yabo kuri serivisi bahabwa, ibyo bifuza ku buyobozi n’izindi nzego zitandukanye zifite aho zihurira no kubungabunga ibidukikije. Ibi bikazafasha kuzamura imibereho myiza yabo, no kugira uruhare rwabo mu kurengera ibidukikije n’ubufatanye mu kurwanya ibikorwa bibihungabanya. Ibi byemerejwe  kuri uyu wa 9 Gashyantare 2022, mu nama yateguwe n umuryango mpuzamahanga utagengwa na Leta wita ku ngagi (International Gorilla conservation programme) ikaba yitabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo SGF,RDB, inzego z’ibanze, imiryango itagengwa na Leta, n’abaturage bahagarariye abandi.

Bwana Benjamin Mugabukomeye  uhagarariye IGCP (International gorilla conservation programme) ari nayo yateguye iyi nama nyunguranabitekerezo, asobanura ko bashingiye ku masomo bakuye ahandi basanze gushaka amakuru ku myumvire abaturiye pariki n’ibindi byanya bikomye bafite  byaba uburyo bwiza bwafasha mu kumenya ibyo bishimira n’ibyo bifuza byakosorwa kugirango imibereho yabo irusheho kuba myiza kandi banatange uruhare rwabo kubungabunga ibyagezweho.

Amwe mu makuru bakuye mu baturage harimo ibyo bishimira nko kuba Leta ibagenera amafaranga yavuye mu musaruro w’ubukerarugendo agakoreshwa mu kubegereza ibikorwa remezo nk’amashuri, amavuriro,imihanda, kubaha akazi,n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Uretse ibyiza bakura ku kuba baturiye pariki, byanagaragaye ko kuba baturiye pariki bidatuma bahabwa amahirwe yo kuyisura, amafaranga aboneka kubera ibikora by’ubukerarugendo atuma ikibazo cy’uburaya n ubuharike byiyongera, amazi ava muri pariki abangiriza, n’ibindi.

Madame Nibakure Florence ukuriye ishami ry’indishyi (compensation unit) muri SGF yemeza ko iyi gahunda yo kwegera abaturage baturiye pariki nahandi hakomye  hagamijwe kumenya uko bakira serivisi bahabwa ari igikorwa cyingirakamaro, kuko bizafasha kumenya ahakenewe kongerwa ingufu muri serivisi iki kigega giha abagenerwabikorwa bacyo.

Bwana Eugene Mutangana, ni inzobere mu kubungabunga ibidukikije( conservation specialist) muri RDB   yemeza ko iterambere ry’ubukerarugendo ritagerwaho mu gihe umuturage atarigiramo uruhare,bityo yaba abaturiye pariki n’abandi bose uruhare rwabo rurakenewe. Intego ni uko abaturage babona pariki nk’igisubizo aho kujya bayibona nk’ikibazo.