SGF irateganya kongera guhugura abayobozi bo mu nzego z’ibanze gufasha abaturage gusaba indishyi z’ibyabo byangijwe n’inyamaswa.

Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka (SGF) kigira igihe cyo guhugura abafatanyabikorwa bacyo bagifasha kuzuza imwe mu nshingano z’ibanze ijyanye no guha...

ABATURIYE IGISHANGA CY’URUGEZI BAGIYE KUJYA BAHABWA INDISHYI KU MITUNGO YABO YANGIZWA N’INYAMASWA ZIKIBAMO

Abaturage batuye hafi y’igishanga cy’Urugezi gihuriweho n’akarere ka Burera na Gicumbi bijejwe n’Ikigega Cyihariye Cy’Ingoboka (SGF) indishyi nyuma yo...

Amarushanwa aterwa inkunga na SGF y’icyiciro cya 2 cya Sitting Volleyball yakomereje mu karere ka Gicumbi

Ku wa 11 na 12 Mutarama 2020, niho icyiciro cya 2 cy’amarushanwa y’umupira w’amaboko w’abafite ubumuga bw’ingingo bakina bicaye (sitting volleyball)...

Abafite ubumuga bemeza ko gushyigikirwa na SGF ari ingenzi mu iterambere ryabo

Guhera ku wa 23 kugeza ku wa 24 Ugushyingo 2019, mu karere ka Huye habereye imikino y’amaboko bakina bicaye (sitting volley ball) yahuje amakipe...

MADAMU FLORENCE NIBAKURE ABINYUJIJE KURI RADIO SALUS YASOBANUYE UKO SGF IFASHA ABAYIGANA

Kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2019, Madamu Florence Nibakure ukuriye ishami rishinzwe indishyi muri SGF, yasobanuriye abakurikiye radio Salus ibijyanye...

Ijambo ry’Ikaze

IJAMBO RY’IKAZE KU RUBUGA RW’IKIGEGA CYIHARIYE CY’INGOBOKA

Twishimiye guha ikaze abasura uru rubuga ruvuguruye rw’Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka (SGF), ikigo cya Leta gikora mu rwego rw'ubwishingizi, gifite inshingano zo gutanga indishyi ku mpanuka zatejwe n’ibinyabiziga bifite moteri bigendera ku butaka, igihe nta bwishingizi bifite cyangwa bitashoboye kumenyekana. SGF itanga kandi indishyi ku bantu bari ku butaka bw'u Rwanda bahohotewe n’inyamaswa z’agasozi ziba muri parike cyangwa ahandi hantu hakomye!

Mu kuzirikana abantu b'ingeri zose bashobora kudusura kuri uru rubuga no mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi nziza, twiyemeje kubagezaho amakuru mu buryo buvuguruye kandi bworoshye. Intego yacu ni uko gusura uru urubuga byakorohera buri wese, bityo rukaba koko umuyoboro mwiza udufasha gutanga no kubona amakuru, hifashishijwe ikoranabuhanga ryihuse.

Uru rubuga rwashyizweho hagamijwe guha abarusura amakuru ku gihe, by'umwihariko: amakuru kuri SGF, inshingano n'ibikorwa byayo, amatangazo y'akazi, amasoko, amakuru y'abafatanyabikorwa, n’ibindi... Ikindi, ni uko uru rubuga tuzakomeza kurwubaka ku buryo ruzaba koko inzira nyabagendwa mu kubona serivisi zitangwa na SGF, nko koroherezwa mu kutugezaho inyandiko isaba indishyi, gukurikirana aho gusesengura izo nyandiko bigeze no guhabwa ibisubizo ku bibazo bitandukanye abatugana bagira.


Mu kuvugurura uru rubuga, twibanze kandi ku gushyira imbuga nkoranyambaga z'itumanaho mu birugize, ku buryo aho waba uri hose wadukurikirana kuri Twitter, Facebook na YouTube, kandi ukaba watwoherereza ubutumwa kuri e-mail.


Tubashishikarije kuduha ibitekerezo byanyu ndetse n’ibyifuzo bidufasha kurushaho kunoza amakuru ku rubuga rwacu!

Dr. NZABONIKUZA Joseph
DIRECTOR GENERAL

Amakuru Mashya

Amatangazo

Amasoko