AMAVU N’AMAVUKO
Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka (SGF), ikigo cya Leta gikora mu rwego rw'ubwishingizi, gifite inshingano zo gutanga indishyi ku mpanuka zatejwe n’ibinyabiziga bifite moteri bigendera ku butaka, igihe nta bwishingizi bifite cyangwa bitashoboye kumenyekana. SGF itanga kandi indishyi ku bantu bari ku butaka bw'u Rwanda bahohotewe n’inyamaswa z’agasozi ziba muri parike cyangwa ahandi hantu hakomye!
Hamagara ku buntu:
1045
Email:
info@ikigega.gov.rw
Address:
Kigali City ,Gasabo District ,HIGIRO House, KG 201 Sreet
1° kwishyura indishyi abantu bahohotewe cyangwa bangirijwe n’ikinyabiziga gifite moteri kigendera ku butaka, iyo:
a) kitashoboye kumenyekana;
b) uburyozwe bugiturukaho butafatiwe ubwishingizi butegetswe, ku binyabiziga bifite moteri;
c) cyibwe cyangwa cyambuwe ku ngufu nyiracyo, ugitwaye cyangwa ugifiteho uburenganzira;
2° kwishyura indishyi abahohotewe n’inyamaswa;
3° kugoboka mu buvuzi abantu bakomerekejwe cyangwa bamugajwe n’impanuka zatewe n’ibinyabiziga bifite moteri bigendera ku butaka cyangwa n’inyamaswa mu gihe hagitegerejwe kumenya ugomba kuryozwa impanuka;
4° gukusanya amakuru yose ajyanye n’ubwishingizi bw’ibinyabiziga bifite moteri bigendera ku butaka hifashishijwe amasosiyeti y’ubwishingizi, Ikigo cy’imisoro n’amahoro n’izindi nzego hagamijwe kumenya ibinyabiziga bigenda bidafite ubwishingizi kugira ngo, ku bufatanye n’inzego za Polisi, bivanwe mu muhanda;
5° kugira uruhare mu bikorwa byo gukumira impanuka;
6° kugira uruhare mu bikorwa byo kugira inama abahohotewe n’impanuka zavuzwe mu gace ka mbere n’aka 2° tw’iyi ngingo mu gihe bakurikirana ubwishyu bwabo na nyuma yaho.