ABABYEYI B’UMWANA WARUMWE N’INKOTE BANYUZWE N’UBURYO SGF YABITAYEHO

Nyiransabimana Melanie na Nshimiyimana Pierre, ni ababyeyi ba Ishimwe Aline; umwana w’umukobwa w’amezi 4 warumwe n’inkote ku itariki ya 29/06/2017 imusanze mu murima aho nyina yahingaga. Ubwo abakozi b’Ikigega Cyihariye Cy’Ingoboka babasuraga kuri uyu wa 11 Nyakanga 2017, ababyeyi b’uyu mwana batuye mu Karere ka  Nyamasheke umurenge wa Bushekeri  akagari ka Buvungira Umudugudu wa Gasebeya, batangaje ko batiyumvishaga ko SGF yabitaho kugera kuri uru rwego.

Nshimiyimana Pierre, se w’umwana warumwe n’inkote, avuga ko  byamushimishije cyane ndetse byamutangaje  kuko atari yiteze ko SGF yakurikirana ikibazo cyabo kugeza no kubasanga iwabo mu rugo. Uyu mugabo yemezako kuva umuryango wabo wagira ikibazo SGF yababaye hafi yaba mu kubaha ubufasha mu kuvuza umwana wabo ndetse no kubafasha kubona ibindi byangombwa byihutirwa bari bakeneye.

Umuyobozi w’umudugudu wa Gasebeya uyu muryango utuyemo bwana  Simbarikure Innocent yemezako yaba we ndetse n’abaturanyi b’uyu muryango urwaje umwana batangajwe no kubona uburyo SGF yitaye ku kibazo bagize kuko batari bizeye ko SGF izakurikirana ikibazo cyabo nk’uko bari  babyijejwe. Asobanura ko batari basobanukiwe n’imikorere ya SGF, kuko mu bisobanuro bajyaga bahabwa, babwirwaga ko mu bisabwa ngo uwangirijwe ibye yishyurwe, harimo no gutanga ifoto igaragaza inyamaswa iri mu murima. Bitewe n’uko bigoranye kubona iyi foto, bamwe mu bangirizwa ngo bahitagamo kubyihorera kwaka indishyi z’ibyabo. Uyu muyobozi akomeza asobanura ko banyuzwe n’ibisobanuro bahawe n’abakozi ba SGF, akaba agiye kujya asobanurira abandi imikorere ya SGF urujijo rwari ruhari rukavaho.

Ishimwe Aline nyuma yo kurumwa n’igitera yavuriwe mu bitaro bya Bushenge ,kuri ubu arimo koroherwa. Ibikomere afite mumutwe nyuma yo kwitabwaho n’abaganga bo ku bitaro, ubu arimo kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Gisakura.