Abagenerwabikorwa ba SGF barishimira uko indishyi zitangwa byihuse
Mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi nziza kandi zihuse, SGF yashyizeho gahunda yo kwihutisha itangwa ry’amafaranga y’indishyi, hagamijwe kunoza serivisi ihabwa abagenerwabikorwa no kubafasha kubona indishyi zabo mu buryo bubanogeye.
Ubuyobozi bwa SGF busobanura ko kuri ubu igihe cyo gutanga amafaranga y’indishyi kitakirenze ibyumweru bibiri nyuma y’uko umuturage amaze gusinyira amafaranga ye y’indishyi. Ibi biri mu ngamba zitandukanye SGF igenda ishyiraho hagamijwe guteza imbere imikorere myiza no gusubiza ibyifuzo by’abaturage.
Ku bijyanye n’abasaba indishyi, ubuyobozi bwa SGF buributsa ko ari ngombwa kujya bagenzura neza ko dosiye zabo zuzuje ibisabwa byose. By’umwihariko, mu gihe cyo gusinyira amafaranga y’indishyi, basabwa gutanga nimero za konti za banki zirizo hatarimo kwibeshya, kuko hari aho usanga hatangwa konti zitari zo cyangwa dosiye zituzuye, bikagira ingaruka zo kudindiza serivisi.