Abagize umuryango wa Habimana Djaribu wishwe n’imvubu basinyiye indishyi
Kuri uyu wa 29 Werurwe 2024, nibwo SGF (Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka) cyasinyishije indishyi umuryango wa nyakwigendera Habimana Djaribu wari utuye mu murenge wa Bugarama akarere ka Rusizi.
Abagize uyu muryango bagizwe n’abana be 8, umugore we, abavandimwe na nyina. Bashimiye SGF kuba yabageneye izi ndishyi kuko byabagaragarije ko Leta ibitayeho.
Nyiransabimana Esperance, umufasha wa Habimana Djaribu yashimiye SGF kuba yabafashe mu mugongo. Asobanura ko izi ndishyi zizamufasha kurera abana 8 yasigiwe n’umugabo we. Yashimiye kandi inzego z’ibanze kuba zarababaye hafi, bagafashwa gushaka ibyangombwa bisabzwa.
Murenzi Sudi ushinzwe irangamimerere (Etat civile) nawe yunze mu ry’uyu muryango ashimira SGF kubera imikoranire myiza. Yasabye ko babafashwa hagakurikiranwa ibibazo by’abandi baturage bahohoterwa n’inyamaswa muri uyu murenge.
Izi ndishyi basinyiye harimo indishyi z’akababaro, indishyi mbangamirabukungu, n’amafaranga asubizwa ajyanye n’ibyakoreshejwe mu muhango wo gushyingura cyangwa ibindi byishyuwe bijyenye n’ibi byago.