Abagizweho ingaruka no kudafatira ubwishingizi ibinyabiziga baragira inama abandi kwirinda ayo makosa

Kugira ubwishingizi bw’ikinyabiziga, ni itegeko ndetse binahanwa n’amategeko ku muntu wese ufatwa atwaye ikinyabiziga kidafite ubwishingizi. N’ubwo bibujijwe, ntibibuza bamwe kubirengaho bikagira ingaruka kuri bo ubwabo n’imiryango yabo ndetse n’abagongwa cyangwa bakangirizwa imitungo na bene ibi binyabiziga bitaba bifite ubwishingizi. Bamwe mu bafite ibinyabiziga bidafite ubwishingizi bakurikiranywe n’Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka (SGF) bavuga ko igihombo batewe no kudafata ubwishingizi cyahungabanyije imiryango yabo bakaba bagira abandi inama yo kujya bitwararika bagafatira ibinyabiziga byabo ubwishingizi. Usabase Christian, ni umuvandimwe wa nyiri moto yateje impanuka utarabashije kuboneka. Uyu muvandimwe we asabwa kwishyura amafaranga agera kuri miriyoni enye  bitewe na moto ye yagonze ikanahitana umuntu. Avuga ko amakosa mukuru we yakoze yo kugurisha ntiyihutire guhinduza ibyangombwa  ngo yandikwe ku wo baguze bihangayikishije umuryango wose, kuko hishyuzwa uwo ikinyabiziga cyari cyanditseho mu gihe cyatezaga impanuka.  Asobanura ko kuba kugeza ubu badafite izi nyandiko afite impungege ko bashobora kuzishyuzwa aya  mafaranga, n’ubwo barimo kugerageza gushaka uko bazibona. Agira inama abatunze ibinyabiziga kujya birinda kubitwara nta bwishingizi bifite. Nizeyimana Faustin, ni umugabo wa kakuze Vestine ufite moto yagonze bikanaviramo urupfu umuntu. Asobanura ko mu gihe ubwishingizi bw’i iki kinyabiziga bwari bwarangiye bayiparitse mu rugo ariko umumotari wayitwaraga ayifata mu rugo batabizi batungurwa no kumva ko yagonze umuntu. uyu mugabo avuga ko ari igihombo gikomeye ku muryango wabo, akaba agira inama abatunze ibinyabiziga kujya birinda ko bijya mu muhanda mu gihe batarabifatira ubwishingizi kandi n’ababufite bakitwararika babitwaraneza mu rwego rwo kwirinda impanuka. Ubuyobozi bwa SGF bukangurira abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga bidafite ubwishingizi ndetse no kwirinda amakosa yo mu muhanda kuko bihungabanya ubuzima bw’abantu ndetse bukanahungabanya ubukungu ku wateje impanuka, ku bo igiraho ingaruka ndetse n’igihugu muri rusange. Mu gihe ikinyabiziga kigonze  umuntu cyangwa kikangiza imitungo ntikimenyekane cyangwa nta bwishingizi gifite, uwagonzwe cyangwa uwangirijwe ibye ahabwa indishyi na SGF, nyuma igakora iperereza uwateje iyo mpanuka yamenyekana agasubiza SGF indishyi yatanze ku wagizweho ingaruka n’impanuka.