Abakozi ba SGF, abaturage n’izindi nzego zitandukanye bifatanyije mu muganda wo gukumira inyamaswa
Abakozi ba SGF, RDB, n’inzego z’ibanze bafatanyije gusana urukuta rw’amabuye no gusibura umuferege, mu muganda bakoreye mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze kuri uyu wa gatanu tariki 7 Kamena 2024, hagamijwe gukumira inyamaswa zituruka muri pariki y’ibirunga zikaza konera abaturage bahaturiye.
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa SGF madamu Nibakure Florence yashimiye abitabiriye uyu muganda bose, amenyesha abaturage ko ubu hashyizweho ingamba zitandukanye zigamije kwihutisha kwishyura indishyi ku bangirizwa n’inyamaswa. Yasabye ko buri wese yagira uruhare mu gushyigikira ibikorwa byo gukumira inyamaswa, ikibazo cy’ubwone kikagabanuka kandi buri muturage akagira uruhare mu kubungabunga inyamaswa nk’izimufitiye akamaro kugiti cye ndetse n’igihugu cyose muri rusange.
Ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Kinigi bwana Mitari, n’uwari uhagarariye RDB muri uyu muganda,nabo bashimiye abitabiriye iki gikorwa, ariko bakebura abagifite umuco mubi w’uburiganya mu gusaba indishyi, n’abahohotera inyamaswa bashyira imitego muri pariki. Bibukije ko kubungabunga pariki ari inshingano ya buri wese kandi hari n’amategeko ahana abangiza ibidukikije.