Abakozi ba SGF bahuriye mu mwiherero

Kuri uyu wa 25 Werurwe, abakozi ba SGF bahuriye mu mwiherero w’umunsi umwe, baganira ku buryo barushaho kunoza inshingano zabo, banaganirizwa n’inzobere zavuye muri MIFOTRA na RBC, ku bijyanye no gukora batekanye mu kazi, ndetse n’ibijyanye no kwirinda indwara zo mu mutwe n’izindi ndwara zitandura zirimo umubyibuho ukabije, umutima n’izindi. Muri uyu mwiherero baboneyeho umwanya wo gusezera ku muyobozi mukuru wabo ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Umuyobozi mukuru Dr Nzabonikuza Joseph, agiye gutangira ikiruhuko cy’izabukuru guhera ku itariki ya 1 Mata 2024 nyuma y’imyaka isaga 10 ayoboye SGF. Abakozi bashimiye umuyobozi wabo imikorere myiza n’urugero rwiza mu kuyoborana ubushishozi yabagaragarije. Umuyobozi wabo nawe yabashimiye imikorere myiza n’ubunyamwuga byabaranze.

Abakozi batandukanye bafashe ijambo, bagarutse ku ngero zitandukanye zigaragaza imikorere myiza n’ubushishozi ndetse no kuborohereza mu nshingano zabo byaranze uyu muyobozi  mu gihe cyari gishize abayoboye.

Umuyobozi wa SGF Dr Nzabonikuza Joseph yashimiye abakozi bose muri rusange ku mikorere ya kinyamwuga yabaranze mu gihe bamaranye, uburyo abo yasanze bamufashije bikamworohereza mu kazi gashya yari ajemo muri SGF. Yasabye abakozi bose kuzakomeza gukorera hamwe barangwa n’umurava mu nshingano zabo.