Abakozi ba SGF bakoze urugendoshuri muri pariki y’Akagera banifurizanya umwaka mushya

Kuri uyu wa 27 Ukuboza 2024, abakozi ba SGF basuye pariki y’Akagera mu rwego rwo gusobanukirwa ibijyanye n’inyamaswa ziba muri iyi pariki. Nyuma yo gusobanurirwa amateka ya pariki n’uburyo inyamaswa zihari zimwe na zimwe zagiye zihazanwa zikuwe mu bindi bihugu, batemberejwe basura ubwoko bw’inyamaswa zitandukanye, umukozi ubishinzwe abasobanurira ubwoko bwa buri nyamaswa babonaga, n’ibyihariye kuri buri bwoko bw’inyamaswa ziboneka muri iyi pariki.

Nyuma y’igikorwa cyo gusura pariki, abakozi n’abayobozi ba SGF basangiye barasabana, baganira ibijyanye n’uko uyu mwaka wagenze, bifurizanya kuzatangira umushya wa 2025 mu mahoro n’ingamba nshya zo kunoza umurimo.