Abakozi ba SGF basobanuriwe ibijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina
Kuri uyu wa 2 Ukwakira 2024, MIGEPROF yagiranye ibiganiro nabakozi b’ikigega Cyihariye cy’Ingoboka (SGF)hagamijwe kubasobanurira ibijyanye n’ihohotwarwa rishingiye ku kazi aho bakorera.
Umukozi waje ahagarariye MIGEPROF muri iki gikorwa bwana Jean Baptiste Hitimana yasobanuye ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigaragara mu buryo butandukanye nko gushyira umuntu ku nkeke mu buryo bw’amagambo, ku mubiri,n’ibindi.
Mu rwego rwo guhashya bene ibi bikorwa, hashyizweho amategeko ahana abakora bene ibi byaha. Ndetse n’umenye amakuru ajyanye nabyo akayahishira nawe arabihanirwa.
Kuba hajyaho komite igizwe n’inyangamugayo ku kazi, ni kimwe mu ngamba zigamije gukumira no guhana ahagaragaraho ibi byaha, hakanajyaho agasanduku k’ibitekerezo.
Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa SGF madamu Nibakure Florence yashimiye MIGEPROF yateganyije izi nyigisho, asaba abakozi kugira inyitwarire ihuje n indangagaciro za kinyarwanda.
Yasobanuye ko amasomo abakozi babonye azafasha abajyaga bahura n ibi bibazo. Yasobanuye ko bizatuma barushaho kumenya uburenganzira bwabo bakabuharanira.
Yashishikarije buri wese kwirinda ihohotera yaba mu ngo n ahandi hose kuko bituma akazi kagenda neza.