Abakozi ba SGF basuye ikiyaga cya Masaka na Nyandungu Eco-Park
Kuwa 19 Ukuboza 2015, abakozi b’Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka (SGF) basuye ikiyaga giherereye mu murenge wa Masaka, mu karere ka Kicukiro, hagamijwe kureba ingaruka z’inyamaswa cyane cyane imvubu zangiza imyaka y’abaturage batuye hafi yacyo. Basuye kandi Nyandungu Eco-Park mu rwego rwo gusobanukirwa ibyiza nyaburanga byaho n’uburyo habungabungwa urusobe rw’ibinyabuzima.
Mu bisobanuro bahawe, umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Masaka, Bwana Damien Nsabiyumva, yasobanuye ko kuva mu mwaka wa 2013 ari bwo inyamaswa zitangira kuva muri iki kiyaga zigatangira kwangiza imyaka y’abaturage. Yongeyeho ko n’ubwo ikibazo cyari kimaze igihe, gahunda yo gufasha abaturage bangirijwe binyuze mu kubishyura indishyi yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2023.
Nyuma yo gusura ikiyaga cya Masaka, abakozi ba SGF bakomereje urugendo rwabo muri Nyandungu Eco-Park, aho basobanuriwe amateka y’iki gishanga cyahoze kimeze nabi, cyuzuyemo imyanda kandi cyangiza ibidukikije n’ibinyabuzima bikirimo. Basobanuriwe ko nyuma yo gutunganywa no kubungabungwa, ubu cyatejwe imbere hashyirwamo ibiti bitandukanye birimo n’ibivamo imiti, hubakwa ibiyaga bito, ndetse hashyirwaho ahantu hatandukanye hagaragaza amateka n’akamaro k’aho hantu mu kubungabunga ibidukikije.
Uru rugendo rwari rugamije kongera ubumenyi ku bibazo by’ingaruka z’inyamaswa ku baturage no gusobanukirwa uruhare rwo kubungabunga ibidukikije mu iterambere rirambye.