Abakozi ba SGF bibutse abazize Jenoside banaremera Abacitse ku icumu
Kuri uyu wa 09 kanama 2017, Abakozi b’Ikigega Cyihariye Cy’Ingoboka(SGF) bibutse Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguye kurwibutso rwa Ntarama mu karere ka Bugesera, banaremera Abacitse ku icumu batishoboye bo muri uyu Murenge. Nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi Mukuru wa SGF Dr Nzabonikuza Joseph, iki gikorwa biyemeje kujya bagikora buri mwaka, aho basura rumwe mu nzibutso zo mu gihugu, bakanafata mu mugongo Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.
Umuyobozi Mukuru wa SGF Dr Nzabonikuza yasobanuye ko muri uyu mwaka iki kigo cyatoranyije gusura Urwibutso rwa Ntarama, banazirikana abacitse ku icumu baho, akaba ariyo mpamvu babageneye inkunga yo kubaha ubufasha mu kwivuza barihira mituwele imiryango y’abantu ijana, banagenera amatungo magufi( ihene) imiryango mirongo itanu( 50) bakaba bazoroza bagenzi babo nizibyara.
UmuyoboziMukuru wa SGF nyuma yo gusobanurira abaturage imikorere ya SGF, yabasabye kwirinda amacakubiri ayo ariyo yose bahereye mu miryango yabo, kuko ingaruka zayo ari mbi kuko zisenya igihugu.
Umuyobozi w’Akagari ka Cyugaro madamu Musaniwabo Evanisse ndetse n’abaturage bo muri aka kagari bashimiye SGF ku kuba mu baturage bose bakeneye gufatwa mu mugongo batoranyije abo mu kagari kabo, babashimira kandi ku bufasha babageneye.
Gakumba Gaspard, ni umwe mu bacitse ku icumu baremewe kuri uyu munsi. ati “ sinabona uko mbivuga byanshimishije ku buryo burenze”. Uyu musaza w’imyaka isaga 60 asobanura ko afite umuryango w’abantu bagera kuri 5. Kubonera amafaranga icyarimwe yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza biramugora cyane, akaba yanejejwe n’uko muri uyu mwaka iki kibazo gikemutse. Yemeza ko kugira ubwishingizi mu kwivuza ari ishingiro ry’itera mbere kuko mu gihe umuntu arwaye abasha kwivuza akagira ubuzima bwiza, bityo agakora akiteza imbere.
Urwibutso rwa Ntarama rwasuwe n’Abakozi ba SGF ni rumwe mu nzibutso 5 ziri ku rwego rw’igihugu zicungwa na komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG. Nk’uko byasobanuwe n’umukozi wa CNLG bwana Innocent Ruzigana ukorera kuri uru rwibutso rwahoze ari kiriziya y’idini Gaturika, rushyinguyemo abasaga ibihumbi 5,000 bari bahahungiye, n’abandi biciwe mu rufunzo ruhegereye no mu duce dutandukanye two mu nkengero z’uru rwibutso.