Abakozi ba SGF bizihije umunsi mpuzamahanga w’umurimo banatora umukozi w’indashyikirwa
Kuri uyuwa 1 Gicurasi, abakozi ba SGF bizihije umunsi mpuzamahanga w’umurimo banatora umukozi wahize abandi mu kunoza inshingano. Ubuyobozi bwa SGF bwashimiye abakozi bose muri rusange uko banoza inshingano zabo, babasaba gukomeza gushyira ingufu mu gukora akazi bashinzwe uko bikwiye.
Madamu Rose Uwamariya, umuyobozi ushinzwe imari n’Imiyoborere niwe watanze ikiganiro cyateguwe na minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo. Muri iki kiganiro yasobanuye amateka y’umurimo mu Rwanda uhereye mu gihe cyo hambere, n’uburyo umurimo wagiye utera imbere, ndetse n’indangagaciro zigomba kuranga abakozi ba Leta mu rwego rwo kunoza umurimo. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: Imyaka mirongo 30, urubyiruko mu ihangwa ry’umurimo.
Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa SGF Madamu NIBAKURE Florence yasobanuye ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu zikomeye, akaba ariyo mpamvu Leta ibaba hafi bakigishwa ibikenewe ku isoko ry’umurimo. Yashimiye kandi abakozi ba SGF ku murava usanzwe ubaranga mu kazi, abasaba gukomeza gukorera ku mihigo, bakora nk’abikorera kuko nabo ari inyungu zabo.
Hahirwabasenga Jean d’amour, front desk officer niwe watowe nk’umukozi w’indashyikirwa muri uyu mwaka. Yashimiye ubuyobozi bwa SGF n’abakozi bagenzi be bafatanya mu kazi. Yijeje ko agiye gukomeza gukorana umurava, anoza inshingano ze kurushaho.