Abangirizwa n’inyamaswa bishimira uburyo SGF ibaha indishyi zikwiye

Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka(SGF) cyashyizeho uburyo bwo kuvugurura ibiciro ku bihingwa n’amatungo byangizwa n’inyamaswa mu rwego rwo kunoza serivisi zihabwa abangirizwa imitungo n’izi nyamaswa.

Mbere wasangaga hari abaturage batishimira indishyi bahabwa, kuko bagaragazaga ko zidahuye n’imyaka bahinze cyangwa amatungo yabo byangijwe n’inyamaswa, aho ziyakomeretsa rimwe na rimwe akanapfa.

 Mu rwego rwo kurushaho gukemura ibibazo abaturage bagiye bagaragaza, ubu SGF yashyizeho gahunda yo kujya ivugurura ingano y’indishyi, hashingiwe ku biciro bikwiye hagereranyijwe n’uko bihagaze  ku masoko.